Tanzania igiye gutangira ubushakashatsi ku muti yakuye muri Madagascar uvugwaho kuvura COVID-19

Tanzania yatangaje ko umuti uherutse kuvanwa muri Madagascar uvugwaho kuvura COVID-19, ugiye kubanza gukorwaho ubushakashatsi mbere yo guhabwa abaturage.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Prof Palamagamba Kabudi, wari ukuriye itsinda ryagiye i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar kuzana uyu muti, yavuze ko inshingano za mbere zihari ari uko ugiye gutangira gukorwaho ubushakashatsi, ukagenzurwa mbere y’uko ukoreshwa.

Ati “Ndashaka kugira ngo bisobanuke neza ku Banya-Tanzania, ko tutazanye umuti wo gukwirakwiza mu baturage ahubwo twazanye ugenewe ubushakashatsi.”

Yavuze ko hari udukarito dutukura turimo umuti ugenewe abatarandura n’utundi tw’ubururu turimo umuti ugenewe abamaze kwandura iki cyorezo.

Ati “Ntabwo bigeze baduha umuti wo guhita ukoreshwa. Nta muntu n’umwe mubo twajyanye wigeze ugenzura umuti, ni njye njye nyine na mugenzi wanjye wo muri Madagascar twakoze igisa no kwerekana gusa mu gushimira impano twahawe.”

Yavuze ko itsinda ry’inzobere zo muri Tanzania arizo zizagenzura uyu muti rigendeye ku mabwiriza azashyirwaho na Perezida Magufuli.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, amaze iminsi akorera ubuvugizi bukomeye umuti avuga ko igihugu cye cyavumbuye uvura COVID-19. Ni umuti ukoze mu byatsi byitwa Artemisia.

Rajoelina, yavuze ko uyu muti ukoze mu byatsi, uvura abarwayi ba COVID-19 bagakira neza. Yasabye abantu kwizera ubushobozi bw’igihugu cye, ndetse ko amafaranga yose azava mu bikorwa byo gucuruza uyu muti azashyirwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya Malagasy.

Yavuze ko igerageza ryakozwe kuri uyu muti bikagaragaza ko ukora neza mu kugabanya no kurandura burundu ibimenyetso bya COVID-19 ku barwayi bayo muri Madagascar.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *