Kigali: Imihanda Kanogo–Rugunga–Kiyovu iramara icyumweru ifunze

Polisi y’Igihugu yatangaje ko imihanda Kanogo – Rugunga – Kiyovu na Rugunga – Rwampala ifunze kubera imirimo yo kubaka ibiraro irimo gukorwa muri iyo mihanda.

Mu itangazo rimenyesha abakoresha iyi muhanda, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri twita (Twitter), yatangaje ko iyi mihanda ifunze mu gihe k’icyumweru.

Iryo tangazo riragira riti “Turamenyesha Abaturarwanda bose ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza imihanda ihurira mu isangano ryo mu Kanogo. Imihanda Kanogo – Rugunga – Kiyovu na Rugunga – Rwampala (KK 2Ave na KK 31Ave) ifunze kuva tariki ya 14 – 21 Gicurasi 2020”.

Polisi igira inama abakoresha iyi mihanda gukoresha indi mihanda. Inatangaza kandi ko hari Abapolisi bari ku muhanda kugira ngo bafashe abakoresha imihanda yafunzwe, mu rwego rwo kubayobora mu yindi mihanda bakwifashisha.

Polisi ikomeza yihanganisha abasanzwe bakoresha iyi mihanda. Iti “Abakoresha iyi mihanda murasabwa kwihanganira impinduka zabaye mu ikoreshwa ryayo”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *