Rwanda: Habonetse abandi bantu babiri banduye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi bantu bashya banduye Coronavirus umubare w’abanduye uhita ugera ku 104.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanduye uko ari babiri batahuwe ko bahuye n’abanduye Coronavirus.

Aba batangajwe mu gihe hatangajwe ko mu bari batahuweho iki cyorezo bane muri bo basezerewe nyuma yo kugaragara ko bakize.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe birinda gukora ingendo zidakenewe cyane kandi ko kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,… no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *