RDF yasobanuye iby’amasasu aherutse kumvikana ku kiyaga cya Rweru

Tariki 08 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda humvikanye amasasu.

Intandaro ngo yabaye abarobyi b’i Burundi barimo baroba mu kiyaga cya Rweru gihuriweho n’ibihugu byombi. Abo barobyi ngo barenze urubibi rw’Igihugu cyabo, bavogera amazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabaga abo barobyi gusubira ku ruhande rw’igihugu cyabo, abasirikare b’u Burundi ngo bahise baza gushyigikira abo barobyi, batangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda, na zo zirabasubiza mu rwego rwo kwitabara.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda buravuga ko Abarundi bashotoye u Rwanda basubiye iwabo, kandi ko nta musirikare w’u Rwanda wakomerekeye muri uko kurasana.

Ubwo butumwa busoza buvuga ko urubibi rw’u Rwanda n’u Burundi ruri ahantu hazwi mu kiyaga cya Rweru, kandi ko byoroshye kurubona hifashishijwe cyane cyane ikoranabuhanga rya GPS.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *