Inkuru nziza kubakora ubuhinzi n’Ubworozi n’uko umwaka utaha ingengo y’imari iziyongera kugera kuri Miliyali 11

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019 , mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rishingiye k’ubuhinzi n’Ubworozi , aha Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda akaba yatangaje ko ingengo y’imari iziyongera muri gahunda yo kongerera ubushobozi uru rwego.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshima Geraldine watangije Ku mugaragaro iri murikabikorwa, yavuze ko ibikorwa biri kumurikwa bigaragaza intambwe ishimishije urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rumaze kugeraho mu Rwanda.

Yagize ati: “Ibikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi tumaze gusura  mubyamurikiwe hano biragaragara ko hari ibyagezweho tugendeye kuri gahunda ya Leta twiyemeje yo kuvugurura ubuhinzi n’Ubworozi. Insanganyamatsiko irashimangira intego u Rwanda twihaye, birasaba kunoza imikorere ndetse hongerwa ishoramari muri uyu mwuga. Hacyenewe kandi ko hongerwa ishoramari mu buhinzi n’Ubworozi cyane cyane abikorera”.

Ubwo Minisitiri yatangizaga Imurikabikorwa

Yongeyeho ko   ingengo y’Imari y’Umwaka utaha 2019-2020 iziyongera kugirango ubuhinzi n’Ubworozi byongererwe imbaraga kugirango bibashe kugera kuntego.

Yabivuze muri aya magambo: “Mu ngengo y’Imari  y’umwaka utaha, Leta izashora asaga miliyari 11 yo gutunganya ubuziranenge bw’umusaruro ukomoka Ku buhinzi n’Ubworozi, ibi bikazongera ubushobozi bw’ababikora by’umwuga”.

Imurikabikorwa riri kubera ahazwi nko Ku Murindi mu mujyi wa Kigali aho abaryitabiriye bishimira uko leta ibazirikana ikabashyiriraho gahunda yo kumurika ibyo bakora no kubiteza imbere.

Sina Gerard Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso , isanzwe ifite umwihariko wo gutunganya umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse n’ubworozi  ari nabyo biyihesha kwamamara mu gihugu imbere ndetse no ku Isi henshi , avuga ko ari umwanya abonye wo kwerekana ibikorwa bye bishya no kubigeza Ku ba Nyarwanda.

Yagize ati: “Iri murikabikorwa ni umwanya mwiza Leta iba yatugeneye bikadufasha kugaragaza ibikorwa byacu, bityo abatugana  baba bacyeneye kumenya ibyo twakoze bikarushaho kuborohera kuko biba byabegerejwe bagasobanurirwa naho bazakomeza kubisanga ”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana ubwo yasuraga stande ya Enterprise Urwibutso

Sina Gerard  witangiye gukora  ishoramari rishingiye k’ubuhinzi n’Ubworozi bikorerwa  mu Akarere ka Rulindo ahazwi nko kuri Nyirangarama, ashishikariza abantu kuyoboka  ibikorerwa mu Rwanda kuko ngo biba byujuje ubuziranenge kandi byizewe , aha agatanga urugero ku bikorerwa muri Enterprise Urwibutso bikunzwe cyane haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Uyu mugabo usanzwe azwiho gukora udushya n’ibindi byinshi bidasanzwe ,ibikorwa bye birivugira hashingiwe k’ubuhamya bwa benshi mu bamaze kubiyoboka kuko ari bimwe mu bituma imibiri yabo igubwa neza ikagira ubuzima bwiza.

Nyuma yo kwibanda no  kuzirikana ibitunga imibiri,by’umwihariko yanatekereje kubitunga Roho maze ashinga Shapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard ,  yanahawe umugisha na  Arkiyepiskopi wa Kigali  Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda afatanije  na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri , aho benshi bazajya babasha kuvoma umugisha utangwa n’Imana.

Ubwo hatahwaga Shapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard

Iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14, riteganyijwe kuzaba mu gihe kingana n’icyumweru, kuva kuya 18-27 Kamena 2019 aho abakora n’abacuruza ibikomoka k’ubuhinzi n’Ubworozi barenga 300 bazaba bamurika ibikorwa byabo birimo; ibikoresho byifashishwa m’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umusaruro ubikomokaho ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi bitandukanye.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *