Serivisi zo kwandika abavutse n’abapfuye ntizizongera gutangirwa ku murenge

Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zatangije gahunda yo kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga aho kuba ku biro by’umurenge nk’uko byari bisanzwe.

Iyi gahunda yatangijwe ku rwego rw’igihugu na Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ndetse na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel.

Iyi gahunda yo kwandika abavutse n’abitabye Imana yatangirijwe mu bitaro by’i Masaka muri Kicukiro kuri uyu wa 10 Kanama 2020.

Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe muri uyu mwaka 2020 ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka no kwandukura abapfiriye mu bigo nderabuzima bya leta n’ibyigenga; naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’akagari.

Iri tegeko ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere ari bo: umuyobozi w’ikigo nderabuzima/ivuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakazajya bandika abavutse no kwandukura abapfuye – bizoroshya iyi serivisi kandi bitume yegerezwa abaturage kurushaho.

Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza umunsi ngarukamwaka nyafurika w’irangamimerere wizihizwa buri tariki ya 10 Kanama.

Iyi gahunda yanatangirijwe mu gihugu hose mu bitaro 60, ikaba yahuriranye n’uko umugabane wa Afurika wizihije umunsi mpuzamahanga w’irangamimerere, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere: Inkingi ya Serivise Yihuse Kandi Inoze.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *