Covid-19 : Urwego rw’Ubukanishi mu Rwanda mu zagizweho ingaruka

Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Ihagarara ry’ibikorwa n’imirimo ibyara inyungu muri gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ryatumye hari bamwe mu bakoresha bahagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi.

Icyorezo cya COVID-19  kandi cyagize ingaruka ku nzego za Leta, kidasize n’abikorera  byanatumye amasezerano y’abakozi ahagarikwa kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Ndikumwenayo  Claude umuyobozi wa  TUMECO  Garage (Tugendane Mechanical Cooperative) avuga ko  kimwe no mu zindi nzego zitandukanye , nabo bagezweho n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ndikumwenayo  Claude umuyobozi wa  TUMECO  Garage

Uyu muyobozi kandi  asanga leta mugihe itekereza gutera inkunga  inzego zitandukanye  kugirango zibashe kwiyubaka nyuma y’uko ubukungu bwazo bushegeshwe na Covid-19 , hanatekerezwa n’urwego rw’ubukanishi  kuko narwo ruri muzagizweho ingaruka , cyane  ko kugirango  babashe  gusubukura  imirimo byabasabye  kubanza  kwishakamo ubushobozi   mu buryo butunguranye  batari biteguye ,   haba  mu kubahiriza  ingamba zo kwirinda Covid-19 , hakiyongeraho kuba  ababagana baragabanutse  kubera  ihungabana ry’ubukungu .

Ibi abishingira ahanini ku kuba hari urubyiruko rwari rusanzwe rutunzwe no gukora  umwuga w’ubukanishi rutakomeje  gukora  iminsi yose  nkuko  byari  bisanzwe ,  abacuruza ibikoresho bikenerwa mu gukora amamodoka nabo  bakabura abaguzi , ibi kandi bikiyongeraho  gusohora amafaranga menshi nayo atakiboneka neza  , kugirango  hitabwe  kukugira ubwirinzi  buhagije hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 .

Mbere y’uko  icyorezo cya Covid-19 cyaduka , muri TUMECO Garage hakoraga  abakanishi  bagera  kuri  500  , ariko kubera  ko  abakiliya  bagabanutse  hakaniyongeraho uburyo bwo gukaza ingamba mu kwirinda ,  ubu iyi Garage isigaye  ikoresha abakanishi 250 buri munsi bagenda basimuburana.

Ubuyobozi  bwa Tumeco Garage   bwemeza   ko icyerekezo bihaye ari ukwagura ibikorwa ndetse no gufungura amashami hirya  no  hino   mu gihugu mu rwego rwo kurushaho  gukorana n’inzego za leta mu gufasha urubyiruko kobona  ubumenyi mu rukazabasha kwiteza imbere no kurutegurira  kuzagira ahazaza heza.

TUMECO Garage  isanzwe  ifitanye  imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenye ngiro (WDA) mu rwego rwo gushyira itafari kuri gahunda ya leta , aho urubyiruko ruhabwa amasomo y’ubukanishi bw’ibinyabiziga , bityo amahirwe  bahawe  ,akarworohereza kwihangira umurimo rukabasha kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

TUMECO Garage   yatangiye gukora  kuva mu mwaka wa  2014 , ikaba  ikoresha abakozi b’inzobere ndetse n’abanyeshuri , aho mu ntego nyamukuru ari ukunganira leta mu gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakivana mu bushomeri bakabona  imirimo ibabeshaho , kuri ubu kubufatanye na WDA , bakaba bamaze gutanga impamyabushobozi ku baharangirije amasomo  bakanahabonera akazi  bagera kuri 180.

TUMECO Garage  iherereye mu mujyi  wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge , Umurenge wa Kimisagara ,Akagali ka Kimisagara  ,Umudugudu wa Nyabugogogo  , mu marembo ya Gare  nkuru  ya Nyabugogo.

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *