Perezida Kagame yasuye ibice byagizweho ingaruka n’ibiza mu ntara y’Uburengerazuba

Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

Perezida Kagame  kandi yasuye ikiraro cya Giciye mu Murenge wa Shyira, ubu cyatangiye kongera gusanwa mu rwego rwo gufasha abaturage  kubasha kugera ku Bitaro bya Shyira na byo biherereye muri ako gace.

Imvura yaguye mu ijoro rya tariki ya 06 ikanazinduka igwa tariki ya 07 Gicurasi 2020, yateye ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu Turere twa Nyabihu, Musanze, Gakenke, Ngororero na Muhanga.

Ibyo biza kandi byangije ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda, ibiraro, amashuri, inyubako z’ubuyobozi, ndetse n’imyaka y’abaturage.

Ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Gakenke, kamwe mu twabuze abaturage benshi bahitanywe n’ibyo biza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabwiye abo baturage ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahumuriza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange, kandi ko abizeza ko Leta itazigera ibatererana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *