Nyarugenge: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka kubera kubura feri

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya RFTC,yabuze feri ita umuhanda igenda igonga amatara yo ku mihanda ihitana 3,imodoka na moto imwe, byari imbere yayo ku rundi ruhande,gusa nta muntu wahasize ubuzima uretse umugenzi wari kuri moto wakomeretse.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa 9:20’ za mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2019.

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ihamya ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo Coaster yabuze feri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko umugenzi wari kuri moto ari we wakomeretse.

Yagizeati “ Ni Coaster yavaga mu Mujyi yerekeza sopetrade ibura feri igonga imodoka zari imbere yayo eshatu na moto ariko umumotari ntacyo yabaye umugenzi niwe wakomeretse bahita bamujyana kwa muganga.”

Yongeyeho ko iyi Coaster yanagonze amapoto y’amatara atatu ubwo umushoferi wayo yarwanaga nayo kugira ngo ihagarare.

Yakomeje ashishikariza abatwara ibinyabiziga kujya babigenzura mbere yo guhaguruka. Gusa ngo iki kinyabiziga cyakoze impanuka cyari cyujuje ibyangombwa byose gisabwa.





 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *