Abarwayi bane ba Coronavirus mu Rwanda bakize basubira mu miryango yabo

Abantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda basezerewe aho bari barwariye mu kigo Nderabuzima cya Kanyinya kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2020.

Aba bantu bane bari barwaye COVID19 basezerewe nyuma yo gukorerwa ibizamini bibiri bikerekana ko nta Coronavirus ikiri mu mubiri wabo.

Abasezerewe basohotse bagaragara ko bameze neza ku maso, bipfutse udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda.

Mbere yo gusezererwa, buri wese yahabwaga icyangombwa kigaragaza ko yakorewe ibizamini bikagaragaza ko nta Coronavirus agifite mu mubiri.

Umugabo w’Umunyarwanda uri mu basezerewe, yavuze ko yishimiye gusubira mu muryango nyuma y’ibyumweru bitatu ari mu bitaro.

Yagize ati “Ndishimye kuba ngiye gusubira mu muryango wanjye, kuko hari hashize ibyumweru bitatu. Navuye mu Bubiligi mpita nza hano.”

Yavuze ko kuri we ari ibitangaza kuba atashye. Ati “Iki ni ikimenyetso ko nubwo wakwandura iyi ndwara, gukira birashoboka. Nitwe ba mbere dusezerewe aha ariko nizeye ko n’abandi bazahava mu minsi iri imbere kuko nta n’umwe urembye.”

Yagiriye inama abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda atangwa n’inzego z’ubuzima.

Umuyobozi w’ikigo cyakira abarwayi barwaye Coronavirus i Kanyinya, Dr Nahayo Erneste, yavuze ko nk’abaganga, bishimiye kubona abarwayi bari bamaze iminsi bitaho batangiye gutaha.

Yavuze ko mbere yo gutaha, abarwayi babanje gupimwa inshuro ebyiri, ibizamini bikagaragaza ko nta coronavirus bakirwaye.

Dr Nahayo yijeje ko n’abandi bazataha vuba kuko nta n’umwe urembye. Ati “Hari abandi bazataha vuba aha. Ejo hari undi uzataha, ejo bundi hari abandi gutyo gutyo nk’uko bagiye baza. Icyakora bizaterwa n’ibizamini dukora, nibyo bitwereka ngo uyu n’uyu ameze neza, akwiriye gusezererwa.”

Nahayo yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda, bakurikiza amabwiriza bahabwa na Guverinoma.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai. Kuva icyo gihe abarwayi bakomeje gukurikiranwa ndetse byagiye bitangazwa ko bameze neza nta we urembye.

Minisiteri y’Ubuzima ku wa 4 Mata 2020 yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu 13, bituma bose hamwe baba 102.

Dr. Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus, aheruka kuvuga ko kugira ngo umurwayi asezererwa babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.

Ati “Kugira ngo umurwayi wa Coronavirus ave mu bitaro aho bavurira abarwayi bafite iyi Virusi bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago ko hari abandi yakwanduza. ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kigaragaza ko afite virusi ku kigero runaka, n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.”

Yakomeje avuga ko bakora ibizamini bibiri kugira ngo kimwe gishimangire ibisubizo by’ikindi.

Ati “Asabwa gukora ibizamini bibiri ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho dukora tukareba niba virusi yarashizemo, iyo dusanze virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe niba koko iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. ibyo byombi byagaragaza ko nta virusi irimo ko nta byago by’uko yakwanduza abo asanze mu muryango, icyo gihe turamusezerera agataha.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kandi nk’uko biheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda, ingamba zo gukumira Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri, zongerewe iminsi 15.

Zirimo ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo uretse abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa, ndetse imipaka irafunzwe. Abantu bose bageze mu Rwanda bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *