U Rwanda rwashimiwe gufasha Centrafrique gutahura abakekwaho Koronavirusi

Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique yashimiye Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gikomeje kubafasha gutahura abaturage b’icyo gihugu barwaye Koronavirusi (COVID-19).

Minisitiri w’Ubuzima wa Centrafrique Dr. Pierre SOMSÉ, yatangaje ko tariki ya ku wa Gatandatu 04 Mata 2020 muri icyo gihugu hagaragaye umuntu wa 9 urwaye COVID-19   nyuma y’amakuru abyemeza yatanzwe na RBC mu Rwanda.

Yavuze ko Umuntu umushya watahuwe ko yanduye COVID-19 ari umugabo w’imyaka 44 usanzwe aba mu Mujyi wa Bangui.

Leta ya Centrafrique irashima ubufatanye bwiza ikomeje kugirana na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi gihangayikishije abatuye Isi.

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri Dr. Pierre SOMSÉ riragira riti: “Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage barashimira Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) ku bw’imikoranire myiza dufitanye”.

Leta y’icyo gihugu yatangaje ko yamaze gufata ingamba zihamye ndetse n’abarwayi bakomeje kwitabwaho by’umwihariko, ari na ko hakomeza gutahurwa abarwayi bashya ba COVID-19.

Uretse abanyamahanga bavuga imyato imikorere y’u Rwanda mu kurwanya COVID-19, Abanyarwanda  bari mu gihugu no hanze yacyo bashimira Leta y’u Rwanda ubwitange ikomeje kugaragaza mu gukumira ubwandu bushya ndetse no kugaburira abaturage bababaye kurusha abandi basabwe kuguma mu ngo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko u Rwanda rugifite amahirwe yo guhashya iki cyorezo kuko ibyiciro by’abarwayi (phases) bikiri bibiri gusa, ni ukuvuga abarwayi banduriye mu mahanga n’abo banduje gusa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique:

Src:ImvahoNshya

facebook sharing button

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *