Kompanyi De Beers yo muri Afurika y’epfo yatangiye kwimurira inzovu 200 muri Mozambike

Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya diyama iratangaza ko yatangiye igikorwa cyo kwimura inzovu 200 izikura muri pariki yo muri Afurika y’epfo izijyana muri Mozambike, kubera ko zari zimaze kuhaba nyinshi cyane ku buryo byashoboraga kubangamira imibereho y’ibindi binyabuzima.

Kompanyi De Beers iravuga ko izi nzovu ari izo muri pariki ya Venetia Limpopo, ikorerwamo ubuhigi mu buryo bwo kwidagadura. superstar foot locker adidas superstar bambino 37 superstar adidas blu Iyi kompanyi yavuze ko izi nzovu 200 zizongera umubare w’inzovu muri Mozambike. russell westbrook air jordan xx8 se pe white orange photo blue for Inzovu zo muri Mozambike zifite ibyago byo kuba zashiraho burundu kubera ba rushimusi baba bashaka kuzikuraho amahembe yazo. adidas tubular viral 905 Ikigo Fauna and Flora International gikora ubukangurambaga bugamije kubungabunga inyamaswa n’ibimera, gitangaza ko byibazwa ko inzovu zirenga kimwe cya kabiri cy’inzovu zose zo muri Mozambike zishwe na barushimusi mu myaka itanu ishize. Urugero ni nko muri pariki y’igihugu ya Niassa, aho ba rushimusi bishe hafi inzovu ibihumbi 11 kuva mu mwaka wa 2007 – ibintu byagabanyije umubare wazo ukagera ku nzovu 1500. air max 2015 nike men running shoes yellow nike 0675 64 22 Kompanyi De Beers, ya mbere ku isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diyama, yavuze ko ku ikubitiro izatwara inzovu 60 ikazijyana muri pariki y’igihugu ya Zinave muri uku kwezi kwa karindwi ndetse no mu kwezi gutaha kwa munani. new release nike lebron 14 camo price 92 75 michael jordan Itangazo ry’iyi kompanyi ryongeraho ko guhera mu mwaka utaha wa 2019, izindi nzovu 140 zisigaye zizajyanwa mu zindi pariki zo muri Mozambike zifite aho kuzituza. Kompanyi De Beers yavuze ko izanatanga inkunga ingana n’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu, ikayiha itsinda rya Peace Parks Foundation rirwanya ibikorwa bya ba rushimusi muri Mozambike. acquistare sconto asics gel lyte 3 donne rosa negozio lorsofurioso Iyi kompanyi ivuga ko pariki y’gihugu ya Zinave ubu yari isigayemo inzovu ziri hafi kugera kuri 60, mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira izirenze uyu mubare.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *