Rwamagana: Hari bamwe mu bagabo batigeze baha agaciro imirimo yo murugo igaharirwa abagore gusa

Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hakimara gufatwa ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ,  byatumye abagabo benshi baboneraho umwanya wo kugumana nabo bashakanye no kubagenzura birushijeho , binaba intandaro yo kutubahana ,kudaha imirimo yo murugo  ikorwa nabagore agaciro nandi makimbirane arushaho kuvuka .

Mu makimbirane  yavutse hagati y’abashakanye mu gihe cya ‘Guma Murugo’ , usanga hari  bamwe mu bagabo batigeze  baha agaciro imirimo abagore babo bakoraga , ukutubahana hagati yabo  n’ibindi byarushijeho kuzamura umwuka mubi wagiye ubyara  amakimbirane  ya hato na hato bamwe bikabaviramo kuba batandukana bitewe no gutotezwa.

Mu karere ka Rwamagana mu  murenge wa  Kigabiro mu kagari ka Isibagire  umudugudu wa  Bacyoro , ni hamwe mu duce twasanze abagore bahohoterwa  n’abagabo babo aho  kubafasha  imirimo imwe nimwe bashobora , ibi bikaba byarabangamiye cyane ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwakabaye buranga umuryango.

Mukangarambe Yvette  utuye  mu mudugudu wa Bacyoro  yatangarije  ikinyamakuru imenanews.com ko umugabo we muri bino bihe bya Corona Virusi  kubera kwirirwana nawe , atibuka  inshuro bashwanye (kuko ari nyinshi) bapfa akazi ko murugo amushinja ko katagenze neza .

Yagize ati “ Njye  mfite abana bane  bindahekana kandi byansabaga kuzinduka  njya guhinga ,  umugabo nkamusiga aryamye  nataha mu ma saa tanu ngirango ntekere abana akantuka ngo mba natinze abo yasigaranye  bamunaniye ,  kandi rwose navaga mu murima nkanabanza gutashya inkwi  kugirango ngerere mu rugo rimwe mpita ntunganya ibyo guteka’’.

Yongeyeho ati “Ibyo byose umugabo wanjye nta na rimwe yigeze abiha agaciro ngo  abone ko mvunika ,  nibura ngo amfashe no gutashya  kugirango anyunganire ngo nze ntunganya amafunguro , ibi kuri njye nkabibonamo ihohoterwa  ridasanzwe no kunaniza  mu muryango  twubakanye”.

Ibi kandi abatuye mu murenge wa Muhazi babihurizaho , aho bavuga ko  umugabo nta murimo n’umwe muyo murugo  yemerewe gukora bijyanye  n’umuco  waho , bakemeza ko nta mugabo uvoma amazi  cyangwa ngo atashye inkwi , yewe ngo  ntiyanateka  kuko byaba ari amahano.

Nubwo bimeze bitya ariko , kurundi ruhande hari umugabo witwa Nicodem Ali utemeranya n’abagabo bagifite imyumvire yo kumva ko imirimo yo murugo yaharirwa abagore gusa ,  akanavuga ko ntaho bihuriye n’umuco . Aboneraho kubasaba guhinduka no kurushaho kwitangira imiryango yabo no kuyitegurira ahazaza heza hatarangwamo amakimbirane  kuko ari nayo pfundo ryo gusenyuka kwayo.

Nicodem asanga ahanini biterwa nuko umugabo aba yararezwe  mu gihe iwabo  baba bataramutoje gufasha bashiki be , ari nayo mpamvu no mubihe bya guma murugo ku bagabo bafite ingo harimo abenshi birirwaga baryamye kuko bumvaga akazi ko murugo katabareba ari akabagore bonyine.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *