Rwamagana: Covid-19 yakomye munkokora Umugoroba w’ababyeyi

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro na Muhazi, bavuga ko umugoroba w’ababyeyi kimwe n’andi matsinda bahuriramo ari imwe mu nzira yabafashije kujya babonera umuti ibibazo byabo bitagombye kunyura mu Nkiko ahubwo bikaba byakemukira mu miryango ariko muribino bihe bya guma murugo bikaba bitarabakundiye guhurira hamwe .

Amakimbirane nka kimwe  mu bidindiza iterambere ry’umuryango, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, bavuga ko agenda yiyongera, ariko kuganira ku bibazo byabo niwo muti.

Nyiramigisha Dianne ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko bahoraga basiragira mu nzego z’ibanze bajyanyeyo ibibazo by’amakimbirane bikabazahaza bakabura uburyo babisohokamo.

Agira ati “Ubundi ibibazo byacu mbere mu miryango byajyaga bituzahaza tukabura uburyo twabisohokamo, tukajya kwa Mudugudu bikamuyobera mbese tukamara imyaka myinshi turwana nabyo, kuri ubu rero aho umugoroba w’ababyeyi waziye dusigaye tuganira ku bibazo byacu kugeza ubwo bikemukira mu miryango tutagiye mu Nkiko ariko nyine  kubera icyicyorezo cya Corona  virusi cyaje  cyatumye imiryango imwe isenyuka  byihuse  kubera ko ntaguhura kwa bantu  ngo bicare  bagirane inama”.

Akomeza avuga ko uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu buryo burambye ari uko abaturage bajya babiganiraho, ariko nanone umuturage agasobanukirwa amategeko amurengera mu gukumira no gukemura amakimbirane.

Mukadusabe Xaverina utuye mu Murenge wa Muhazi nawe yemeza ko umugoroba w’ababyeyi n’ibiganiro ari byo bitanga umuti urambye.

Agira ati “Nahoraga mu makimbirane n’umugabo wanjye kugeza ubwo twari tugiye no gutandukana , tumaze kuganirizwa mu mugoroba w’ababyeyi , twahawe inama ubu twariyunze umwaka ushize tubana neza kandi tumaze kugera ku bikorwa by’iterambere.”

Yongeraho ko imiryango ihora mu manza ihatakariza byinshi kuko itabona umwanya wo gutekereza ku iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana  Mbonyumuvunyi Radjab  avuga ko umugoroba w’ababyeyi ari kimwe mu byatumye amakimbirane agabanuka mu miryango.

Agira ati “Ku rwego rw’Akagari hatoranywamo abantu b’inyangamugayo bagizwe n’umusaza cyangwa umukecuru , Perezida wa Njyanama , uwo bita umukozi w’Imana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’undi muntu bashobora gutoranya bitewe n’inyungu babona biri bugire mu ruhare rwo gutanga igisubizo cyiza mu gukemura amakimbirane”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana  Mbonyumuvunyi Radjab

Akomeza avuga ko icyambere bakora ari ukumenya abo bantu (bafitanye amakimbirane) icyakabiri bakajya gusura iyo miryango ngo bayiganirize kandi byatanze umusaruro kuko n’ubundi n’abantu baba baturanye baziranye. Ikindi ni uko babona raporo ya buri kwezi ivuga ku makimbirane yo mu miryango, ibibazo babona byanze bigashyikirizwa izindi nzego zikora ku butabera ariko kubera bino bihe bya Corona Virusi   byasubije inyuma umugoroba w’ababyeyi  kandi ariwo wacyemuraga ibibazo.

Umugoroba w’ababyeyi ni igitekerezo cyatanzwe na Madame Jeannette Kagame mu mwaka w’2010 gishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu mwaka w’2013 hagamijwe gushaka uburyo hajya hakemurwa ibibazo byo mu miryango bitagombye kujya mu nkiko.

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *