Rwamagana: Mugihe cya Covid-19 abagore barushijeho guhohoterwa

Mu Rwanda hashize igihe kitari gito harwanywa  ihohoterwa iryo ariryo ryose  rikorerwa abagore ryaba  irishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi , aho inzego zibifite mu nshingano zidahwema guhana abahamwe no kwijandika muri ibi byaha.

Muri ibi bihe bya Covid-19 byanatumye habaho gahunda ya ‘Guma Murugo’ bitewe n’uko habayeho igihe gihagije cyo kuba imiryango yaratakaje imwe mu mirimo yatumaga hatabaho kumarana igihe kirekire cyo kugenzurana akantu ku kandi  hagati y’abashakanye ndetse n’umwanya w’ibitera  amakimbirane atari ngombwa ntubeho , byaje kugaragara ko iki cyorezo cyabaye imbogamizi mu gusenya imiryango yari isanzwe ijegajega , ndetse myinshi irasenyuka ukurikije uko iki kibazo cyagiye gifata intera.

Mukakarisa Marie Louise ni umugore utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge  wa Gishari. Asobanura ko umugabo bashakanye yagiye amuhohoteye mugihe cya  guma murugo ,  nyuma akajya gushaka undi mugore biturutse kukuba yarabyaye abana b’igitsina kimwe .

Yagize ati “Umugabo wanjye yarampohoteraga cyane kugeza aho yagiye gushaka  undi mugore ansigana abana b’abakobwa  batatu muri bino bihe bya guma murugo , nyuma yaho agaruka  ambwira ko naho yagiye umugore yashatse  atwite  umwana w’umukobwa  kandi ambwira ko uwo mugore namara kubyara azamunzanira nkamurerera  nk’ikiguzi kugirango dusubirane tubane neza , ariko na nubu akomeza  kumpohotera akoresheje kuntoteza ,  ambwira ko ntacyo abana nabyaye bazamarira”.

Mukakarisa Marie Louise yahuye ni hohoterwa azizwa kubyara abana b’igitsina kimwe

Yongeyeho ati ” Inshingano zose zo murugo ni njye zireba , ni njyewe umenya icyo abana bari burye , muri make ni njyewe ubitaho njyenyine , umugabo wanjye ancyurira avuga ko umwana ufite agaciro ari umwana w’umuhungu , ibi bigatuma hari igihe aza yanasinze maze agakubita abana twese tugasohoka tukajya kurara mu baturanyi twabuze andi mahitamo “.

Umuturage wo mu murenge wa Gishari utarashatse ko amazina ye atangazwa , avuga ko bamwe mu bagore bagihohoterwa  , urwitwazo rukaba ko babyaye abana b’igitsina kimwe kandi atari bo batera inda , ahubwo icyo kibazo cyakagombye kubazwa umugabo  kuko  ari nawe utera inda , aha agasanga  ahanini biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bagabo  no kudasobanukirwa uburenganzira bw’umugore kubera ubujiji .

Karasanyi Claude  yagize icyo abivugaho ati  “Bibaho cyane ariko usanga bibera hagati mu muryango ariko ntibabishyire hanze , aho usanga umugabo bimwanga mu nda  akagenda agashaka undi mugore ariko bidasakuje hanze cyane ngo buri wese abimenye. Ihohohoterwa rwose ririho kandi rigomba gukosorwa abo bagore ndetse n’abo bana bakabona ubuvugizi kuko iyo badatekanye umuryango wose biwuviramo gusenyuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi  Radjab atanga impanuro kubirebana n’imibanire y’umuryango , yasabye buri muntu kugira uruhare mu guharanira ko amakimbirane yacika burundu , bityo hakimakazwa iterambere rirambye.

Yongeyeho ko igihe umugabo ataye inshingano zo kwita  ku bana be icyo gihe akurwaho abo bana kuko aba atagishoboye kubaha bwa burenganzira bwabo no kubarera nk’umubyeyi .”

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ko,umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abahamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.

Gasirikare Yves

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *