Rusizi: Barasabwa gukoresha Gaz babungabunga ibidukikije

Bamwe mu baturage bavuga ko ubushobozi bwo kwigurira Gaz  bukiri imbogamizi  kuko babona ibiciro biri hejuru, ubumenyi bwo kuyikoresha nabwo bukaba ari buke, abandi nabo bakaba batinya kuyikoresha bitewe n’amakuru bayifiteho ko ikunda guteza inkongi za hato na hato.

Kubwimana  Jean Claude , umusore  utuye  mu mujyi wa  Rusizi nawe ngo aracyakoresha amakara. Abivuga  muri  aya magambo” Ubu ngubu mvuye kugura  amakara  n’ubwo  ahenze  ndetse na Gaz  ikaba ihenze ariko nta kundi  twabigenza  ndetse  rose  n’umuco wo gukoresha inkwi uracyahari  no mu baturanyi banjye , bitewe ahanini no kuba tutakwigondera ibiciro bya Gaz tukanayigiraho amakenga “.

Kubwimana J Claude
Aha Kubwima yari atwajwe amakara avuye kugura

Gatete Casmir  ukora ubucuruzi  bwo gutegura amafunguro (Restaurent) mu karere ka Rusizi , akoresheje   Gas  mu guteka , avuga ko mbere yakoreshaga amakara  akamutesha  umutwe , mugihe kuri ubu  Gas  yamworohereje akazi  kandi  akiyumva nk’umwe mu bateye intambwe yo kurengera ibidukikije.

Yagize ati  “Kera nkikoresha uburyo  bw’inkwi n’amakara wasangaga bimpenda  kandi bikantwara umwanya kugirango mbashe kubona amafunguro mpa abakiliya ,ariko noneho byaroroshye kuko  icyo umukiliya ashaka akibonera igihe  natwe bikatworohera bitanaduhenze”

Gatete Casmir gaz yamubereye igisubizo
Yishimira kuba gaz yaramworohereje akazi

Yongeyeho ati ” Wasangaga nkoresha  mafaranga menshi mu kugura amakara n’inkwi kuko hano birahenda  cyane kuko n’abaturanyi baturutse mu gihugu  cy’abaturanyi  cya Congo  baza  gushaka amakara  muri Rusizi  bigatuma nayo aboneka bigoranye , kandi uretse n’ibyo byatugabanirije ibyago byo  kwandura indwara z’ubuhumekero  binarinda  ibidukikije kuko  tutakibarirwa mu bangiza amashyamba , nkaba mbishishikariza na bagenzi banjye bagikoresha inkwi n’amakara.”

Abacuruzi  bacuruza   Gaz  n’ibikoresho  bijyana  nayo  , nabo bavuga ko basanga inzira ikiri ndende, kuko abaguzi bakiri bake cyane.

Nsanzumuhire Joseph umukozi muri Safe Gaz ukorera i  Rusizi aho bafite n’andi mashami mu duce dutandukanye tugize aka karere , avuga ko bafasha abatuye Rusizi kubona Gaz kugirango batandukane no gukoresha uburyo bwa kera bwo gutekesha amakara n’inkwi byangiza ibidukikije bikanabatera indwara , gusa akerekana ko  batarabasha kubyitabira kubwinshi , anashingiye  ku mibare y’abaza kugura Gaz ku munsi aho yemeje ko bakiri bacye cyane kuko yakira abatarenze  icumi.

Yagize ati “ Turi murugamba rutoroshye  rwo gukora ubukangurambaga  dufatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG , kugirango dufashe abaturage guhindura imyumvire bitabire gutekesha Gaz kuko aribwo buryo bwiza budahenze kandi burengera ibidukukije”

Yongeyeho ko hashyizweho uburyo bwo kwegera ibigo bitandukanye bigafashwa guhabwa Gaz  ku ideni hakumvikanwaho uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro.

Yasobanuye ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kumikoreshereze ya Gaz , kuko igihe cyose ikoreshejwe neza kandi hazirikanwa umutekano wayo idashobora kuba yateza impanuka nk’uko benshi bakunda kubyitiranya.

Nsanzumuhire Joseph umukozi muri Safe Gaz

Muri Safe Gaz icupa rya Gaz ripima kg 12 rigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 75,000Frw  ryuzuye k’umuntu uje kurigura bwa mbere , mu gihe uje kugura gaz yizaniye icupa ,yishyura mafaranga ibihumbi 14,400 frw.

Umuyobozi ushinzwe amashyamba  n’umutungo kamere mu karere  ka Rusizi , Habineza Valens , yavuze ko ubuyobozi bushyize imbaraga mu gushishikariza abaturage gukoresha Gaz binyuze mu bukangurambaga , hagamijwe kwirinda iyangizwa ry’amashyamba no kwirinda ibyateza iyoherezwa ry’imyuka yangiza ikirere hazirikanwa kurengera ibidukikije.

Habineza Valens Umuyobozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Rusizi

Kugez’ubu  abanyarwanda bagera kuri  83% baracyakoresha  amakara n’inkwi , ibintu bifatwa nk’ibyangiza ikirere. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) bugaragaza ko inkwi n’amakara biri mu bihumanya ikirere cy’u Rwanda ku kigero cyo hejuru.

Gahunda ya leta ya 2017-2024 ni uko umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ukagera kuri 42% uvuye kuri 83.3%, kugira ngo bigerweho abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye burimo Gazi na biyogazi,Briquette n’ibindi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *