Akari ku mutima w’umusore w’Umunyarwanda wahawe kwigisha muri Kaminuza ya mbere ku Isi mu by’Ikoranabuhanga

Umunyarwanda Gumyusenge Aristide w’imyaka 29 y’amavuko ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) ikaba ari na yo ya mbere ku isi mu by’Ikoranabuhanga

Gumyusenge Aristide ugiye kwigisha muri iriya Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yahoranye izi nzozi none “zibaye impamo, bisobanuye ko umuntu nkange wari uciye bugufi yakora cyane akagera kuri uru rwego.”

Uyu musore uvuga ko yakuriye mu buzima buciriritse, avuga ko kugera kuri iyi ntambwe bikwiye kubera urugero rwiza abandi banyarwanda bakiri bato ndetse n’Abanyafurika muri rusange.

Yagize ati “Nizeye ko aho ngeze hatera intege abandi benshi by’umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’ahandi, rukizera ko rwagera nko muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga nziza ku isi.”

Gumyusenge uzatangira akazi mu ntangiro za 2022, azajya yigisha amasomo ajyanye n’ubutabire (Chemistry).

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Kamonyi akaba ari na ho yiga amashuri abanza, yize amashuri yisumbuye mu Isemineri Ntoya ya Kabgayi mu ishami rya MCB.

Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kugira amanota ya mbere mu gihugu, ubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga PdD.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *