Abahinzi basabwe guhinga aho bashobora kuhira kubera ko imvura igiye kugabanuka cyane

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga mu Rwanda hateganyijwe imvura nke cyane, iri hagati ya milimetero 0 na 20, isaba abahinzi guhinga aho bashobora kuhira imyaka yabo.

Mu makuru yatangaje kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020, Meteo Rwanda yavuze ko mu minsi icumi y’igice cya kabiri cya Nyakanga 2020 kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, ku bupimiro bwo ku Kibuga cy’indege cya Kigali, Byimana, Busogo, Rubavu no ku bupimiro bwa Rubengera ariho haguye imvura nyinshi kurusha ahandi hasigaye mu gihugu. Ahaguye imvura nyinshi ni ku bupimiro bwa Busogo hapimwe milimetero 16.

Ibipimo by’ubushyuhe ni nk’ibisanzwe mu gice cya kabiri cya Nyakanga, igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru cyari hagati ya 19.7°C muri Musanze ndetse na Gicumbi na 29.7°C muri Rusizi ku bupimiro bwa Bugarama.

Naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi cyari hagati ya 11.0°C muri Musanze ku bupimiro bwa Busogo na 17.7°C ku bupimiro bwa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Meteo Rwanda ivuga ko henshi mu gihugu ubuhehere bw’ubutaka muri iyi minsi icumi y’igice cya kabiri cya Nyakanga 2020 bwaragabanutse cyane bitewe n’ibihe by’izuba byaranze iyi minsi.

Iti “Hateganyijwe ko ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kugabanuka mu gice cya gatatu cya Nyakanga bitewe n’uko ibi bihe by’izuba bizakomeza.”

Meteo Rwanda yavuze ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga hagati y’italiki ya 21 n’iya 31 Nyakanga mu Rwanda, hateganyijwe kurangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20.

Mu karere ka Rubavu n’ibice bihana imbibi mu turere twa Rutsiro na Nyabihu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 20 mu gihe ahasigaye mu turere twa Nyabihu na Rutsiro hiyongereyeho igice cy’akarere ka Musanze, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15.

Ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru no mu bice bimwe na bimwe by’intara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Ahasigaye hose hateganyijwe imvura nke iri munsi ya milimetero 5 aho igice kinini kigize intara y’Iburasirazuba n’Amayaga hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero imwe. Imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cya Nyakanga 2020 iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cya Nyakanga mu gihugu hose.”

Yavuze ko ishingiye ku bipimo bigaragaza ko imvura irimo gucika ndetse ikazagabanuka cyane mu gice cya gatatu cya Nyakanga 2020, ni ukuvuga tariki 21-31 Nyakanga 2020.

Yakomeje iti “Abahinzi barashishikarizwa gukomeza gukurikiranira hafi ibihingwa ndetse bakaba banahinga cyane cyane mu bishanga n’ahandi hantu kuvomera bizaborohera, kandi bakomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye.”

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *