Briquette igisubizo mukurengera ibidukukije

Mu Akarere ka Rusizi hari uruganda rutunganya ibicanwa bikozwe mu bisigazwa by’umuceri Briquette hagamijwe kubikoramo amakara asimbura uburyo bwari busanzwe  bwifashishwa amakara cyangwa inkwi,mu rwego rwo kurengera ibidukikije,hatirengagijwe no kubarinda ingaruka bahuraga nazo.

Uruganda rutunganya briquette rwitwa Mashyuza Rice Mill ruherereye mu bugarama rugaragaza ko gukoresha briquette hari byinshi byiza mu kubungabunga ibidukikije mu kuyikoresha.

Niyonzima Vincent de Paul Umuyobozi ushinzwe imari

Umuyobozi ushinzwe imari  Niyonzima Vincent de Paul yagaragaje uburyo briquette ishobora kwifashishwa igasimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu guteka , kuko bitazamura imyotsi kandi bukagira umuriro utanga ingufu zizewe mu kubungabunga ibidukikije (Flamme bleu).

Yagize ati“Gukoresha briquette n’uburyo bwiza budahenze , butwara igihe gito muguteka , budatera umwanda  mu gikoni no kubikoresho  bitekerwamo , kandi burengera ibidukikije”.

Rugirababiri Isai umuturage wo mu murenge wa Muganza  hazwi  nko mu Bugarama  wahisemo gukoresha briquette , yagaragaje ko kuzikoresha  byababereye igisubizo cyiza kuko byahinduye ubuzima bwabo , cyane ko mbere bagikoresha inkwi  n’amakara  , wasangaga bibaviramo ingaruka mbi zitandukanye zirimo no kurwara indwara z’ubuhumekero zaterwaga n’imyotsi myinshi.

Yagize ati “Uru ruganda rukora briquette batuzaniye hano  batugiriye neza cyane kuko byahinduye ubuzima bwacu kandi hano mu bugarama twari dusanzwe dufite ikibazo cyo kubona ibyo ducana , ariko ubu dukoresha briquette bikatworohera ”.

Rugirababiri Isai umuturage ukoresha briqutte

Valens Habineza  umukozi wa  Akarere ka Rusizi   ushinzwe amashyamba  n’umutungo kamere ,  yatangaje zimwe mu ngamba Akarere gafite mu kubungabunga ibidukikije , aho biyemeje  gushishikariza abaturage gukoresha briquette nka kimwe mubicanwa bitangiza ibidukikije kandi ntibigire n’ingaruka kubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Murwego rwo gushikariza abaturage kubungabunga ibidukikije hanirindwa kwangiza amashyamba , turabegera tukabagira inama ndetse tukanabigisha uburyo bakoresha ibicanwa bigezweho , bitabahenda kandi ntibinangize ibidukikije”.

Habineza Valens Umuyobozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Rusizi

Mu rwego rwo guhangana  n’ingaruka izo arizo zose zaterwa no kwangirika kw’ibidukikije , leta y’u Rwanda yihaye  intego  yo kugabanya iyangizwa ry’amashyamba kugera ku kigero cya 42% bitarenze umwaka wa 2024 , hagenda hafatwa ingamba zigamije gushishikariza abaturage gukoresha ibindi bicanwa birimo biogas , gas yo gutekesha , umuriro w’amashanyarazi , palete , briquette ndetse n’amashyiga ya rondereza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *