Rusizi: Barasabwa gukoresha Gaz babungabunga ibidukikije
Bamwe mu baturage bavuga ko ubushobozi bwo kwigurira Gaz bukiri imbogamizi kuko babona ibiciro biri hejuru, ubumenyi bwo kuyikoresha nabwo bukaba ari buke, abandi nabo bakaba batinya kuyikoresha bitewe n’amakuru bayifiteho ko ikunda guteza inkongi za hato na hato.
Kubwimana Jean Claude , umusore utuye mu mujyi wa Rusizi nawe ngo aracyakoresha amakara. Abivuga muri aya magambo” Ubu ngubu mvuye kugura amakara n’ubwo ahenze ndetse na Gaz ikaba ihenze ariko nta kundi twabigenza ndetse rose n’umuco wo gukoresha inkwi uracyahari no mu baturanyi banjye , bitewe ahanini no kuba tutakwigondera ibiciro bya Gaz tukanayigiraho amakenga “.
Gatete Casmir ukora ubucuruzi bwo gutegura amafunguro (Restaurent) mu karere ka Rusizi , akoresheje Gas mu guteka , avuga ko mbere yakoreshaga amakara akamutesha umutwe , mugihe kuri ubu Gas yamworohereje akazi kandi akiyumva nk’umwe mu bateye intambwe yo kurengera ibidukikije.
Yagize ati “Kera nkikoresha uburyo bw’inkwi n’amakara wasangaga bimpenda kandi bikantwara umwanya kugirango mbashe kubona amafunguro mpa abakiliya ,ariko noneho byaroroshye kuko icyo umukiliya ashaka akibonera igihe natwe bikatworohera bitanaduhenze”
Yongeyeho ati ” Wasangaga nkoresha mafaranga menshi mu kugura amakara n’inkwi kuko hano birahenda cyane kuko n’abaturanyi baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo baza gushaka amakara muri Rusizi bigatuma nayo aboneka bigoranye , kandi uretse n’ibyo byatugabanirije ibyago byo kwandura indwara z’ubuhumekero binarinda ibidukikije kuko tutakibarirwa mu bangiza amashyamba , nkaba mbishishikariza na bagenzi banjye bagikoresha inkwi n’amakara.”
Abacuruzi bacuruza Gaz n’ibikoresho bijyana nayo , nabo bavuga ko basanga inzira ikiri ndende, kuko abaguzi bakiri bake cyane.
Nsanzumuhire Joseph umukozi muri Safe Gaz ukorera i Rusizi aho bafite n’andi mashami mu duce dutandukanye tugize aka karere , avuga ko bafasha abatuye Rusizi kubona Gaz kugirango batandukane no gukoresha uburyo bwa kera bwo gutekesha amakara n’inkwi byangiza ibidukikije bikanabatera indwara , gusa akerekana ko batarabasha kubyitabira kubwinshi , anashingiye ku mibare y’abaza kugura Gaz ku munsi aho yemeje ko bakiri bacye cyane kuko yakira abatarenze icumi.
Yagize ati “ Turi murugamba rutoroshye rwo gukora ubukangurambaga dufatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG , kugirango dufashe abaturage guhindura imyumvire bitabire gutekesha Gaz kuko aribwo buryo bwiza budahenze kandi burengera ibidukukije”
Yongeyeho ko hashyizweho uburyo bwo kwegera ibigo bitandukanye bigafashwa guhabwa Gaz ku ideni hakumvikanwaho uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro.
Yasobanuye ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kumikoreshereze ya Gaz , kuko igihe cyose ikoreshejwe neza kandi hazirikanwa umutekano wayo idashobora kuba yateza impanuka nk’uko benshi bakunda kubyitiranya.
Muri Safe Gaz icupa rya Gaz ripima kg 12 rigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 75,000Frw ryuzuye k’umuntu uje kurigura bwa mbere , mu gihe uje kugura gaz yizaniye icupa ,yishyura mafaranga ibihumbi 14,400 frw.
Umuyobozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Rusizi , Habineza Valens , yavuze ko ubuyobozi bushyize imbaraga mu gushishikariza abaturage gukoresha Gaz binyuze mu bukangurambaga , hagamijwe kwirinda iyangizwa ry’amashyamba no kwirinda ibyateza iyoherezwa ry’imyuka yangiza ikirere hazirikanwa kurengera ibidukikije.
Kugez’ubu abanyarwanda bagera kuri 83% baracyakoresha amakara n’inkwi , ibintu bifatwa nk’ibyangiza ikirere. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) bugaragaza ko inkwi n’amakara biri mu bihumanya ikirere cy’u Rwanda ku kigero cyo hejuru.
Gahunda ya leta ya 2017-2024 ni uko umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ukagera kuri 42% uvuye kuri 83.3%, kugira ngo bigerweho abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye burimo Gazi na biyogazi,Briquette n’ibindi.