Rulindo:Hatashywe Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Kamena  2019,  ku musozi wa Tare uherereye mu Akagali ka Nyirangarama , Umurenge wa Bushoki , Akarere ka Rulindo , Intara y’Amajyaruguru habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard.

Umusozi wa Tare umaze guhinduka nk’ahantu Nyaburanga kuko ari ho habumbatiye “Ukuri” kwibikomoka bikanakorerwa kwa Nyirangarama byose bikaba ibyari bisanzwe biramira ubuzima ,ibi bikuzuzanya n’ubumenyi mu by’ubwenge kuko ariho habarizwa  College  Fondation Sina Gerard n’andi mashuri arimo n’ayigamo abana bato (Incuke), ariko by’umwihariko hakaba hashinzwe  Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard nk’igisubizo kizaramira Roho.

Uyu muhango wo gutangiza no guhesha umugisha iyi Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard wayobowe na  Arkiyepiskopi wa Kigali  Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda afatanije  na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Muyindi mihango ikorerwa muri kiliziya Gatorika nk’uko bisanzwe ,ku ikubitiro abanyamahirwe bahise babimburira abandi kuko hatanzwe  isakramentu rya batisimu yahawe abana bagera kuri 20. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abihaye Imana benshi ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Guverineri  w’Intara y’ Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ,Umuyobozi muri REB, Dr Ndayambaje Irene, Ingabo na Polisi.

Sina Gerard uzwi ku izina Nyirangarama yubaha cyane Mutagatifu We kandi akaba ari we afatiraho urugero, bityo agahamya  ko yahisemo kubaka  Shapeli yo gusengeramo no gusingiza  Imana  nk’uzaharanira kugera ikirenge mu cye , aharanira ko aho atuye,buri muntu uhabarizwa arushaho kugira imibereho myiza haba mu mubiri ndetse na roho.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *