RDC: Abantu 26 bishwe na Ebola umunsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yatangaje ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru icyorezo cya Eboka cyahitanye abantu 26 umunsi umwe.

Guhera muri Kanama umwaka ushize, Congo yibasiwe na Ebola ku nshuro ya cumi mu myaka 40 ishize.

Inzego z’ubuzima zatangaje ko abantu 957 ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola kuva icyo cyorezo cyongeye kugaragara. Abagera kuri 891 byemejwe ko bishwe n’iyo ndwara mu gihe abandi 66 bikekwa ko bari bayirwaye.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ku cyumweru tariki 28 Mata 2019 hapfuye abantu 26 umunsi umwe bishwe na Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru dukesha France 24 ivuga ko mu bantu 957 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, abagera kuri 33 ari abakozi bo mu nzego z’ubuzima bandujwe Ebola n’abarwayi bavuraga.

Ebola ikomeje kwiyongera no kwibasira cyane abatuye mu duce tw’icyaro by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bamwe batanemera ko indwara ya Ebola ibaho mu gihe abandi bashinja abakozi b’Imiryango mpuzamahanga yita ku buzima ko aribo babazaniye icyo cyorezo mu gihugu.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga muri Afurika hagati y’umwaka wa 2014-2015, ubwo cyahitanaga abantu basaga 11,300 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Sierra Leone, Liberia na Guinée .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *