Putin yemeje ko abakekwaho kuroga Skripal atari abicanyi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeje ko abakekwaho kuroga Umurusiya Sergei Skripal wahoze ari intasi n’umukobwa we atari abicanyi ahubwo ari abasivili basanzwe.
Muri Werurwe 2018 nibwo Skripal w’imyaka 66 n’umukobwa we Yulia batezwe uburozi bw’ubumara mu gace ka Salisbury mu Bwongereza.
Mu iperereza ryakozwe u Bwongereza bwemeje ko ubu burozi bwaturutse mu Burusiya, kandi Abarusiya Alexander Petrov na Ruslan Boshirov baturuka mu gashami gashinzwe ubutasi mu gisirikare aribo babikoze. (…)

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeje ko abakekwaho kuroga Umurusiya Sergei Skripal wahoze ari intasi n’umukobwa we atari abicanyi ahubwo ari abasivili basanzwe.

Muri Werurwe 2018 nibwo Skripal w’imyaka 66 n’umukobwa we Yulia batezwe uburozi bw’ubumara mu gace ka Salisbury mu Bwongereza.

Mu iperereza ryakozwe u Bwongereza bwemeje ko ubu burozi bwaturutse mu Burusiya, kandi Abarusiya Alexander Petrov na Ruslan Boshirov baturuka mu gashami gashinzwe ubutasi mu gisirikare aribo babikoze.

Ubwo yari mu mujyi wa Vladivostok, Perezida Putin yavuze ko bamenye aba bagabo abo aribo, kandi byaba byiza bishyikirije inzego z’ubutabera.

Ati “ Nta kintu kidasanzwe kirimo, ndabizeza ko nta kirebana n’ubwicanyi gihari. Tuzabibona mu gihe gito kiri imbere.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi n’Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza byatangaje ko hari ibimenyetso bihagije byatuma bariya bombi bagezwa imbere y’ubutabera.

Izi nzego zivuga ko bageze mu Bwongereza tariki 2 Werurwe bakoresheje pasiporo z’u Burusiya, nyuma y’iminsi ibiri ngo nibwo bakwirakwije buriya burozi mu rugo rwa Skripal ndetse uwo munsi bahita basubira mu Burusiya.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Sajid Javid, yaburiye aba bagabo bikekwa ko bari mu kigero cy’imyaka 40 ko nibaramuka bavuye mu Burusiya bazahita batabwa muri yombi.

Impamvu u Bwongereza buzategereza ko bava mu gihugu cyabo, nuko badashobora gusaba u Burusiya kubohereza kuko butajya bwemera gutanga abaturage babwo ngo baburanishwe n’ibindi bihugu.

Polisi y’u Bwongereza kandi ihuza ikibazo cya Skripal n’ikindi cyabaye ku wa 30 Kamena, aho Dawn Sturgees na Charlie Rowley nabo barwaye nyuma yo gufata icupa ryagiyemo ubu burozi.

Sturgees wabanaga na Rowley mu kigo gicumbikirwamo abatagira aho baba yaje kwitaba Imana tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *