RRA yatangaje igihe EBM V1 izaba itacyemewe gukoreshwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje impamvu cyafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha EBM V1., kinatangaza igihe ntarengwa iki cyiciro gishaje cya EBM kizaba kutacyemerewe gukoreshwa.

Ibi bitangazwa na Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA.

Asobanura ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi (EBM) ryatangiye mu Rwanda mu 2013, ritangira mu rwego rwo gufasha gukusanya umusoro ku nyongeragaciro wa TVA hatangwa inyemezabuguzi zemewe.

Kuva mu 2013, EBM yatanze umusaruro ufatika kuko mu mwaka wakurikiyeho habayeho kwiyongera ku musoro ku nyongeragaciro wakusanywaga ugera kuri 48% by’inyongera.

Paulin yagize ati: “Buri mwaka EBM idufasha mu gukusanya uyu musoro ku nyongeragaciromu by’ukuri n’ubundi uba watanzwe n’umuguzi.

Bivuze ngo umucuruzi yakabaye awugeza mu isanduka ya Leta ariko EBM ikabibafashamo kugira ngo bamenye ngo natanze inyemezabuguzi zingahe ndetse n’umusoro ngomba kugeza mu isanduka ya Leta”.

Buri mwaka RRA ibona 12% by’ikigereranyo kigenda kiyongera.

Paulin avuga ko kugeza uyu munsi umusoro ku nyongeragaciro ari umwe mu misoro yinjiza amafaranga menshi mu isanduka ya Leta, aho ikigereranyo kigeze kuri 34% by’indi misoro yose.

RRA itangaza ko abakoresha EBM bagiye bayibwira imbogamizi bahura na zo zirimo kuba imashini zaravaga ku murongo.

Aha niho Paulin avuga ko urebye aho iterambere rigeze ndetse n’ikoranabuhanga izi mashini zikoresha ririmo kugenda risaza.

Ati “Ni muri urwo rwego twabonye ko ibyo batubwira tugomba kubitekerezaho tukanabishakira igisubizo”.

Mu 2019 hasohotse itegeko rigena uburyo bw’imikoreshereze, ryagenaga ko buri muntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu, asabwa gutanga inyemezabuguzi ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

RRA yihutiye gushaka uko iryo tegeko ryashyirwa mu bikorwa.

Ati “Dufatanije ibyo byombi haba intege nke EBM V1 yagiye igaragaza, haba iby’itegeko ririmo gusaba umucuruzi ukongeraho ko hari abacuruzi biyemeje gukorera mu manyanga cyangwa mu buryo budasobanutse aho EBM V1 yashoboraga kubafasha gutanga inyemezabuguzi nta n’ikintu bacuruje, bigatuma habaho uburyo bwo kunyereza imisoro.

Ibi byatumye dushaka igisubizo kihuse, ku buryo mu 2020 hari hamaze kuboneka uburyo bunoze ari bwo EBM V2.

Twagiye tuzamura ikoranabuhanga ku buryo ibibazo byose abasora batugaragarije ndetse n’ibyo amategeko adusaba byose bibonerwa ibisubizo.

Kugeza uyu munsi tumaze kubona ibisubizo bihari, bikora neza kandi nta kibazo, ibibazo abasora batugaragarije bisa nkaho byakemutse ukurikije abagiye bakoresha EBM V2.1.

Paulin Uwitonze yatangaje igihe EBM V1 izaba itacyemerewe gukoreshwa

Twahisemo kuvuga ngo EBM V1 reka tuyikure ku murongo kugira ngo na bya bibazo yari kuzateza abayikoresha bihagarare”.

Aha niho Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Paulin, ahera avuga ko RRA yashyizeho itangazo rivuga ko EBM V1 itazongera gukoreshwa guhera tariki ya 01 Ukwakira 2022 ndetse n’inyemezabuguzi zitanzwe na EBM V1 zitazemerwa.

Abazifuza kudekarara umusoro usubizwa ku byaranguwe (VAT Input) ntabwo bazabyemererwa bakoresheje inyemezabuguzi zatanzwe na EBM V1.

Abazifuza kumenyekanisha umusoro bagomba gukura mu musaruro usoreshwa, abo na bo ntabwo bazazemererwa mu gihe bagaragaza ko zishyigikiwe na EBM V2.1.

Ati “Mbere y’itariki ya 01 Ukwakira 2022 tuzazemera ariko guhera kuri iriya tariki ntabwo zizemerwa”.

RRA isaba buri mucuruzi wese ukoresha EBM V1 kwihutira kuyigarura ku biro by’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro kimwegereye.

RRA ikangurira abacuruzi kwirinda gukora ibyaha bishingiye kugukoresha nabi EBM kuko n’imbaraga zo kubikurikirana ngo zariyongereye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *