Urubyiruko rukora ubukanishi rushima TUMECO GARAGE yarufashije kwiteza imbere.

Bamwe mu rubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi bavuga ko umwuga bakora ari umwuga ubafitiye akamaro nk’akabakora akandi kazi kose kazamura ugakora , bityo ko nta muntu ukwiriye gusuzugura uyu mwuga , bakaba bahamagarira urundi rubyiruko kugana uyu mwuga kuko ari akazi gafasha ugakora kwiteza imbere.

Uru rubyiruko rwishimira ko rumaze kwiteza imbere rubikesha  kwibumbira muri  TUMECO GARAGE 

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko umwuga wo gukanika amamodoka ushobora kubeshaho umuntu ndetse akagera ku iterambere yifuza  kimwe n’abakora akandi kazi kabasha kubinjiriza inyungu nyishi .

Ibi ni ibitangazwa n’urubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi  muri  TUMECO GARAGE (Tugendane Mechanical Cooperative) ihagarariwe na Bwana Ndikumwenayo Claude.

Ubwo twasuraga uru rubyiruko twasanze ruri mukazi ka buri munsi ko gukora amamodoka kandi ukabona bakora akazi bagakunze n’akanyamuneza kenshi kandi bagashishikariye.

Mu buhamya  bwatanzwe  n’abamaze kuzamurwa  n’umwuga w’ubukanishi , bavuga imyato   TUMECO GARAGE  bakemeza  ko  iyo bibutse ubuzima bubi bari babayeho , bibatera imbaraga zo kurushaho gukunda no kwitangira umurimo bakora.

Nyirishema  Alex umwe mu bakorera umwuga w’ubukanishi  muri TUMECO GARAGE , avuga  ko akazi akora kamutunze  kakaba hari na byinshi amaze kwigezaho abikesha umurimo akora .

Yagize ati “ Akazi k’ubukanishi nkesha kuba  narahawe ikaze  muri iri garage kamaze kumfasha byinshi harimo kuba  nariguriye  igare ribasha kunyinjiriza amafaranga  kuburyo ubu ntakigora ababyeyi mu kuntunga , uretse nibyo kandi mu gihe cya vuba  nkaba nteganya kuzigurira  inzu  yo guturamo ”.

Phenias  Nzayinambaho  avuga ko  hari byinshi  TUMECO GARAGE  yamufashije mu  guhindura ubuzima cyane ko  yabayeho igihe kinini  atagira amahitamo  yo kubaho  nyuma  yo kuba mu muhanda bikanamugiraho ingaruka  zitandukanye  ,  kubw’amahirwe  akaza guhura n’umuyobozi  w’iri garage  wamufashije  kuhabwa ubumenyi  bumwijiza mu kazi .

Bahamagarira urubyiruko bagenzi babo  gukura amaboko mu mufuka bagakora kugirango batandukane n’ingeso mbi zikunze gukururwa ahanini no kwifuza ibyo batabasha kubona  , ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.

Bashimira  kandi  ubuyobozi  bwabo  kuba budahwema  kubatekerereza ibyiza  bibafasha gushyira mu bikorwa   inama  bagirwa , aho bishimira ko na nyuma  y’akazi bakora ka buri munsi  hategurwaga  ibikorwa  bibafasha  kuruhuka no kwagura  ibitekerezo  binyuze  mu  guhura bagasabana binyuze  mu myidagaduro  irimo  nk’umupira w’amaguru  , bakaba bizeye kuzabisubukura  nyuma  y’icyorezo cya Covid-19 .

Muneza  Philemon  umutekinisiye ushinzwe gufasha urubyiruko rwihurije muri TUMECO GRAGE ibijyanjye  no gushyira mu bikorwa ibyo biga (Platique) ashima  urwego  abo bayobora bamaze kugeraho nyuma yo guhuza imbaraga abisabwe  n’Umuyobozi Mukuru  Ndikumwenayo  Claude  wari umaze kubona ko urubyiruko  rwandagaye  hirya no hino rutagira icyo rukora  ahubwo rukayoboka  ingeso mbi zangiza ahazaza harwo nyamara arizo mbaraga  z’igihugu zikenewe kandi zatanga umusaruro.

Muneza  Philemon   ufasha urubyiruko rwihurije muri TUMECO GRAGE  gushyira mu bikorwa ibyo rwigishwa

Yagize ati ” Umuyobozi yarambwiye ati ngwino dufatikanye kuko hanze aha hari abana bafite imico itandukanye baba abataragize amahirwe yo kwiga nabacikirije amashuri , hakaba hari n’urundi rubyiruko rwandagaye , ariko haricyo twabasha kurugezaho. Ni muri ubwo buryo naje dutangirana no kubigisha ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro , hakurikiraho kubumvisha akamaro ko kwiga umwuga , nabo ntibatinda kubyumva  ndetse kurushaho”.

Bwana Ndikumwenayo  Claude Umuyobozi wa TUMECO GARAGE  avuga ko nyuma yo kubona ibibazo byari byugarije umwuga w’ubukanishi yahisemo kureka akazi yakoraga yiyemeza kujya gufatanya n’abakora ubukanishi kugira ngo babashe gushyira uyu mwuga ku murongo no kuwuteza imbere dore ko yanabyize akaba afite impamyabumenyi ya Master’s muri Mechanical Engineering.

Bimwe mu bibazo agarukaho byari muri uyu mwuga w’ubukanishi birimo imyitwarire itari myiza, ibiyobyabwenge, kutaba inyangamugayo, n’akajagari kagaragaraga mu bakanishi bikanababera intandaro yo  gutakarizwa icyizere n’abakiriya babaganaga.

Akomeza  avuga ko kugeza ubu  umwuga w’ ubukanishi  uhagaze neza  , ukaba ufite icyerekezo kuko nka TUMECO GARAGE  abereye umuyobozi asanga imaze kugira  imikorere ihamye kuko abakozi ikoresha barangwa n’ubunyangamugayo, kwitangira akazi, ibi byose bikaba byaraturutse ku muhate wo gufasha urubyiruko guhinduka no kurufasha  kwiteza imbere , ibi  bikiyongera ku bumenyi buhagije bahawe binyuze mu mahugurwa bagiye babona  ku bufatanye n’inzego za Leta zirimo WDA.

Asoza avuga ko bishimira aho bageze ubu  , kuko bitanga icyizere cy’ejo heza h’abakora umurimo wo gukanika amamodoka  , kuko ubu abakanishi ayoboye bose bamaze kwigeza kuri byinshi nko kuba hari abiyubakiye amazu yo guturamo , abaguze amasambu  , abaguze za moto n’ibindi bitandukanye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi  bakabasha kwizamura.

TUMECO GARAGE  iherereye  mu mujyi wa  Kigali , Akarere ka Nyarugenge , Umurenge wa Kimisagara ,Akagali ka Kimisagara  ,Umudugudu wa Nyabugogogo ,  mu marembo ya Gare nkuru  ya Nyabugogo.

TUMECO GARAGE  yatangiye gukora mu mwaka wa 2014 , iri garage rikaba rikoresha abakozi b’inzobere ndetse n’abanyeshuri ,aho mu ntego nyamukuru ari ukunganira leta mu gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakivana mu bushomeri bakabona imirimo ibabeshaho , kuri ubu kubufatanye na WDA bakaba bamaze gutanga impamyabushobozi ku baharangirije amasomo bagera kuri 180.

TUMECO GARAGE  ibarizwamo  abakanishi  bagera  kuri  500  , ariko kubera icyorezo cya COVID 19 ubu iyi Garage ikaba ikoresha abakanishi 250 buri munsi bagenda basimuburana.

Urubyiruko rwibumbiye muri TUMECO GARAGE ruvuga ko umwuga rukora warufunguriye amarembo y’ubuzima
Ubuyobozi bwa TUMECO GARAGE bwishimira ko ubumenyi buha urubyiruko bugera ku ntego
Muri TUMECO GARAGE intego ni ugufasha Leta guteza imbere uburezi budaheza kubana b’ibitsina byose
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwifataya na TUMECO GARAGE gutegura ahazaza h’urubyiruko

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *