KENYA:William Ruto yarahiriye kuba Perezida  

Dr William Samoei Ruto kuri uyu wa Kabiri yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya asimbuye Uhuru Kenyatta, yari abereye Visi Perezida mu myaka 10 ishize.

Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Kenya, umuhango w’irahira rya William Ruto watangiye ku isaha ya saa tanu z’igitondo kuri Stade ya Kasarani ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60, aho yari kubise yuzuye.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 20 nibo bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida William Ruto barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’abandi.

Ruto yatsinze amatora ku majwi angana na 50.4% naho Raila Odinga bari bahanganye abona 48.8%. Rigathi Gachagua yarahiye nka Visi Perezida wa Kenya.

Uhuru Kenyatta usoje manda ze ebyiri, yashyikirije Perezida mushya, William Ruto, ibimenyetso by’ubutegetsi, inkota n’igitabo cy’amategeko.

Ruto w’imyaka 55 afatwa nka Perezida w’abakene ndetse yigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubuzima yakuriyemo. Ubwana bwe ni urugero rwiza rw’ubuzima bw’Abanya-Kenya benshi b’abakene.

Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda mu duce tw’icyaro two mu karere ka Rift Valley.

Visi Perezida Rigathi Gachagua, mu ijambo rye yumvikanishije kunenga ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta, ko bwazambije ubukungu bw’igihugu, bugashyira imbere kwikiza abo batavuga rumwe no kubatera ubwoba.

Yashimiye abaturage kuba barerekanye ko ubushake bwabo ari bwo buri ku isonga muri Repubulika ya Kenya, ntibakangwa n’igitutu, iterabwoba n’ibindi bashyirwagaho n’ubutegetsi.

Ati “Ndabasaba ko uko mwamusengeye ngo atorwe, ndabasaba ngo mukomeze kumusengera n’abo bazafatanya kugira ngo bakore impinduka z’ubukungu bw’iki gihugu cyiza”.

Yakomeje avuga ko Perezida Ruto n’ikipe ye bafite akazi katoroshye kabategereje kuko barazwe ubukungu bwazahaye, aho igihugu gifite umwenda munini, abanya-Kenya bagera kuri miliyoni esheshatu bakaba nta mirimo bafite, abagera kuri miliyoni 14 bari mu bukene.

Ati “Turabasaba ngo musengere Perezida wanyu n’ikipe guhera ku munsi wa mbere bakore cyane bazahure ubukungu, babugarure aho Perezida Mwai Kibaki yabusize mu myaka 10 ishize”.

Gachagua yavuze ko guhera uyu munsi Kenya ari igihugu cya demokarasi, ubu abaturage babonye ukwishyira ukizana kandi batazongera guhohoterwa n’abaturage.

Ati “Ntabwo muzongera gukebaguza niba hari icyo mukora. Byari byarabaye icyaha kuba inshuti ya William Ruto nk’aho biri mu gitabo cy’amategeko ahana, guhera uyu munsi, ndashaka kubwira abaturage ba Kenya ko ‘ubu mubonye ubwigenge’.

“Nshaka kubwira abanya-Kenya ko uyu munsi batazongera kuganira bihisha bafite ubwoba ko hari uzabafata amajwi bakajyanwa mu nkiko n’inzego za leta. Tugiye guhera hasi, turasaba abaturage ba Kenya kwihangana bakaduha amahirwe yo gusubiza ibintu ku murongo”.

Perezida w’u Burundi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Evariste Ndayishimiye, yijeje William Ruto imikoranire myiza n’ubucuti buri hagati y’igihugu cye na Kenya.

Ati “Ubucuti bw’abanya-Kenya n’Abarundi buzakomeza gushinga imizi, kandi ubwo bucuti Uhuru Kenyatta asize uzabukomeze”.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye abanya-Kenya kuba barerekanye demokarasi idasanzwe, bagatora mu mahoro n’umutekano.

Ati “Hari impano mwahaye Afurika y’Iburasirazuba, uyu mwaka impano mwatanze ni amahoro mu matora. Turabashimira cyane ku bw’iyo mpano y’ingenzi. Ubu amatora ararangiye, hakurikiyeho kubaka igihugu. Baturage ba Kenya mwese mushyire hamwe mu kubaka Kenya”.

Perezida Ruto yavuze ko kuba abaye Perezida ari ikimenyetso cy’uko hari Imana iri mu ijuru kuko atari ku bushake bwayo umwana wo mu cyaro uciriritse adashobora kuba Perezida wa Kenya.

Yakomeje avuga ko ari ibyo kwishimira ko ubuyobozi bwa Kenya buzaba burimo abagore benshi, aho abagera kuri barindwi batowe nka ba guverineri bavuye kuri batatu mu matora yabanje. Abagore 29 batorewe kujya mu nteko ishinga amategeko bavuye kuri 23 mu 2017.

Abagore barindwi ni ba guverineri bungirije naho abagore batatu batorerwa kuba ba senateri.

Yashimiye Komisiyo y’amatora kuba yarakoze akazi kayo mu gihe cyari kigoye, ikubaha ibyifuzo by’abaturage, igashyira imbere ubunyangamugayo, ikanga ruswa n’iterabwoba, ahubwo igakora ibikwiye.

Mu byo Ruto yavuze ko ashyize imbere harimo gufasha abahinzi kubona ifumbire n’imbuto bihendutse, aho guhera mu cyumweru gitaha ibiro 50 by’ifumbire bizaba bigura 3500 y’amashilingi kandi imifuka miliyoni 1.4 y’ifumbire izaba iri mu gihugu.

Ruto yiyamamaje ku itike y’ihuriro Kenya Kwanza, bishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere, akaba yarasezeranyije guteza imbere ubukungu.

Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.

Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo ‘igihugu cy’abashakisha imibereho’, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho. Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro make.

Avuga ko azateza imbere abakene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.

Ruto yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame zikwega imbaga y’abantu, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse Kenya igihe kirekire kurusha abandi.

Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z’urubyiruko rwo ku rusengero. Bafite abana batandatu.

Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko. Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’u Buhinde, ndetse yashoye imari mu rwego rw’amahoteli.

Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

Muri Kamena 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

William Ruto yiyemeje gukurikiza itegeko nshinga n’andi mategeko ya Kenya

Visi Perezida Rigathi Gachagua yiyemeje kugira inama Ruto no kumufasha inshingano zo kuyobora Kenya

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya William Ruto

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma 20 bitabiriye irahira rya William Ruto

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *