Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no Kutavuga kiracyakomeje.

RNADW n’umuryango udaharanira inyungu  wabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  uri mucyumwe ru cyubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abana  babakombwa  batumva ntibavuge kuko bahura nihohoterwa cyane.

Muhorakeye Pelagie, Perezida wa RNADW yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  mu Rwanda, bagifite ikibazo cyo gusa n’abahejwe, kuko abantu benshi batazi gukoresha ururimi rw’amarenga, kandi no kujya mu mashuri yagenewe ndetse no kwa Muganga , abafite ubumuga bwo kutumva, kiracyari ikibazo gikenewe gukemurwa.

Akomeza agaragaza impungenge  bahura nazo aho yagize Ati”.impungenge yambere nuko tutabasha nkumvikana nabo duhuye  ariko kurubu turi kugenda tubona abasemuuzi bakabasha kutuvigira.”

Muhorakeye Pelagie, Perezida wa RNADW

Yongeye ho ko aribyoza kuba badusobanurira ariko ko nkikintu kibanga batabasha kukigira ibanga  kuko ubawashatse undi ugufasha aho yatanze nkurugero rwo kujya kwa Muganga ukananirwa kumvikana n’umuganga bigasaba  ko hazamo uwusobanuriri muganga murumvako ibyari ibanga biba bitagishobotse.

 Yakomeje yerekana imbogamizi bahura nazo Agira  Ati. “birababaje kubona  umuntu atavuga ntiyumve  umugabo akaza akamufatirana akamutera inda yabigambiriye kandi nyiri kubikorerwa  aba atabigizemo uruhare.”

Yongeyeho ko uyu muryango waje  ukenewe kuko bo ubwabo bari barabuze ubundyo bavugana. Bo ubwabo kugirango babashe kumenyana.

Yongeye ho ko, ashimira Leta yo yabahaye ibyangombwa  kandi bakaba babasha guhura bakaganira  kubw’ubuzima  bwabo bwaburi munsi babayemo.

Mukashyaka Alphonsine n’umwe  mubakombwa babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga   aho avuga akarengane yahuye nako Agira Ati”. Banteye inda itateganyijwe kubera kutamenya guhakana  kuko ntabashaga  kuvuga sinumve nibyo avuga.”

Yongeyeho ko yagize agahinda gakomeye akabura  uwo abibwira  ko yahohotewe  agera aho iwabo babona yirirwa arira akarara arira ariko ntibamenye icyo nabaye kugeza igihe inda yakuriye  akarinda ajya kubyara atarongera guhura n’uwo mugabo ngo amwereke ko ya muteye inda ngwazabashe nibura gukurikirana umwana.

Yakomeje  agaragaza  agahinda  yatewe n’uwo  mugabo  kuba  nanubu  atarongera  kumubona  ngwamwereke se ,nibura  ngo  umwana  nawe  azagire urukundo  rwab’ abyeyi bombi.

Alphonsine  akaba  asaba  Leta ko yagumya  kubaba hafi ikareba abagabo nkabo   basambanya  abana  babakombwa ko ikwiye  kuzajya  ibahana  byintanga rugero  kugirango  hatazagira abakomeza gukuza  uwomuco  wubugizi  bwanabi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *