RBC yatangaje uko abantu 7 basanganywe Coronavirus mu Rwanda bameze

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima [RBC]kiravuga ko abantu 7 bafite indwara ya COVID-19 Coronavirus bari kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza ndetse ntawe uurembye.

RBC yatangaje ko aba bantu 7 bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ndetse ubuzima bwabo buhagaze neza.

Umuyobozi muri RBC,Jose Nyamusore, yatangarije itangazamakuru ko ubuzima bw’aba baturage bsanganwe Coronavirus bumeze neza,ndetse bakaba bari gutanga urutonde rw’abo bahuye na bo bose,bagahamagarwa ngo na bo bavuge uko bamerewe niba bafite inkorora, ibicurane, umuriro no gucika intege.

Nyamusore yavuze ko umuntu ufite ibyo bimenyetso ahabwa inama zo kujyanwa kwa muganga basanga yaranduye virusi ya Corona akajyanwa ahabugenewe.

 

Kuwa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaye mu Rwanda,akaba yari Umuhinde wari umaze iminsi mike avuye iwabo.Kugeza ubu abantu 7 nibo bamaze gusanganwa icyorezo cya Coronavirus.

Abanyarwanda bashishikarizwa kwirinda bakaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka bakoresheje amazi n’isabune cyangwa alcool yica udukoko, bakirinda kwikora mu maso, ku mazuru cyangwa ku munwa nk’ahantu virusi ishobora kwinjirira mu mubiri.

U Rwanda rwamaze gufata ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Coronavirus yandurira mu matembabuzi igihe umuntu ayakozeho yaturutse mu muntu wanduye na we akaza kwikora ku mazuru, ku munwa cyangwa mu maso. Iyo iyi virusi umuntu ayanduye, agaragaza ibimenyetso kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa 14, birimo kurwara ibicurane, gukorora no kugira umuriro, iyi ndwara ikaba inatera umusonga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *