Airtel yongereye igihe cyo guhererekanya amafaranga ku buntu mu gufasha Abanyarwanda guhangana na Coronavirus

Mu rwego rwo gufatanya na Leta mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yongereye igihe cya Poromosiyo ya ’Mukazi kose’ aho abakiliya bohererezanya ndetse bakanakira amafaranga ku buntu.

Muri iyi poromosiyo abantu bakoresha Airtel Money bongerewe igihe cyo guhererekanya amafaranga, kugura ibicuruzwa no kwishyura serivisi zitandukanye nta mafaranga y’ikiguzi baciwe.

Airtel ivuga ko uku guhererekanya amafaranga ku buntu bizagabanya ibyago byo kwandura Coronavirus biturutse mu gushyikirana abantu bagirana igihe bahererekanya amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko kuba mu Rwanda harageze Coronavirus ari igihe cyo kugira ngo Airtel Rwanda ifatanyije na Leta yegere abakiliya bayo kandi ibafashe guhangana n’iki cyorezo aho bishoboka.

Yagize ati “Nka Airtel turi gukorana bya hafi n’ikipe ya Guverinoma y’u Rwanda ishinzwe ubutabazi mu gukomeza kugenzura ibijyanye na Coronavirus biri guhindagurika; turi gukora ibikenewe byose mu kugabanya ubusabane hagati y’abantu, guhererekanya amafaranga mu ntoki nka bumwe mu bukomeye.”

Airtel Rwanda kandi yashyizeho uburyo abantu bahabwa ubutumwa bujyanye no kwirinda Coronavirus binyuze mu majwi bumva igihe uwo bahamagaye atarabitaba.

Iyi sosiyete iri mu bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bugamije kugeza ku baturage ubutumwa bubakangurira kwirinda ndetse haba hari n’amakuru bifuza gutanga kuri Coronavirus bakaba bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

Mu rwego rwo kwirinda kandi ko abantu bakomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki Airtel Rwanda yashyizeho izindi poromosiyo zirimo gukuraho amafaranga umuntu acibwa igihe yishyura amazi, gutanga inyongera y’amafaranga igihe umuntu aguze umuriro ndetse n’inyongera y’amafaranga ya 30% igihe umuntu aguze internet cyangwa ikarita yo guhamagara akoreshe Airtel Money.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abantu batanu ari bo bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe ku Isi hose ho barenga ibihumbi 179 mu gihe abo imaze guhitana bo basaga 7000.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko iki ari igihe cyo kugira ngo Airtel ifashe Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

 

 

 

Src: Igihe

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *