Umuhanzikazi Alyn Sano yacyuriye uwahoze arumukunzi we wananiwe kumuha ibyishimo

Umuhanzikazi Alyn Sano yacyuriye uwahoze...

Sano yatunguranye acyurira umusore baherutse gutandukana ko atajyaga amuhaza mu buriri, mu magambo yavuze abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Fake Gee’ yamaze gusohora mu buryo bw’amajwi.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ye nshya, Alyn Sano hari aho avuga ko n’ubusanzwe atari umusore wari usanzwe umuhaza mu buriri.Mu magambo ye, Alyn Sano yagize ati “Reka nguhe Ikinyarwanda, uteka ibyo utazi guhisha…”Aya magambo yumvikana nk’acyurira umusore bakundanaga wamubeshye urukundo, bikarangira amubabaje.Ubwo yari abajijwe niba koko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo ye, Alyn Sano yavuze ko ari iyo yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho nubwo ari ibintu binaba ku bandi bakobwa benshi.

Alyn San yagize Ati “Urebye ibintu naririmbye ni ibintu bisanzwe, navuga ko ari inkuru mpamo y’umusore twakundanye ntari buze kuvuga ngo ninde cyangwa twakundanye ryari na ryari kuko abanzi bahita bamumenya, gusa ni we mba mbwira. Ariko kandi ni inkuru zikunze kubaho uganiriye n’abakobwa benshi wasanga hari abasore babatesheje igihe mu rukundo.”

Iyi ndirimbo nubwo amashusho yayo atarasohoka, ni yo amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mukobwa agaragara arigata ku mutsima ‘Cake’ ukoze mu isura y’igitsina cy’umugabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *