Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka muri Kenya

Meddie Kagere wahoze ari rutahizamu w’Amavubi utagihamagarwa, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Kenya nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru b’imikino. coque iphone France
Uyu mukinnyi wa Gor Mahia yashyikirijwe igihembo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2017, mu muhango wabereye ahitwa Louis Leakey Auditorium, ku nzu ndangamurage i Nairobi. coque imprimé huawei pas cher Kagere uri mu bakinnyi bahoze bakinira Amavubi ariko bakaza kwamburwa ubwo burenganzira kuri ubu akaba afatwa nk’umunyamahanga, yitwaye neza muri 2017 atsindira ikipe ye ibitego 13 anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona. coque iphone pas cher Iki gikombe gitangwa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino muri Kenya, yacyegukanye ahigitse George ‘Blackberry’ Odhiambo bakinana muri Gor Mahia na rutahizamu Masoud Juma ukinira Kariobangi Sharks. Iyi kipe ya Kariobangi Sharks yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize ntiyatahiye aho kuko Masoud Juma wanigaragaje cyane muri Cecafa 2017, yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona naho mugenzi we John Oyemba yegukana igihembo cy’umunyezamu wahize abandi. Uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Police FC na Rayon Sports nyuma yo guhabwa igihembo yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba yarambuwe uburenganzira bwo gukinira Amavubi nyamara afite ubushobozi ari n’ikipe y’igihugu akunda. Yagize ati “Ku mukinnyi wese birababaza iyo abandi bajya mu makipe y’igihugu bagakina wowe ukaguma mu ikipe (club) kandi uzi ko ufite ubushobozi unabizi ko hari igihugu ukunda wakiniye. coque iphone outlet shop Birababaza ariko bibaho, icyangombwa ni uko aho ufite amasezerano ubikora neza.” Yakomeje agira ati “Igihe ngifite ingufu zo gukina mu ikipe y’igihugu kandi ntibampamagare birambabaza cyane ariko nirinda kubijyamo cyane kuko byanatuma ntanakina hano”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *