Musanze: Abapolisi barenga Ijana batanze amaraso yo gufasha indembe

Abapolisi b’u Rwanda 104 bari kumwe n’abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020  bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso. Ni igikorwa cyabereye mu ishuli rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze. 

Umuyobozi w’iri shuli, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yavuze ko kuva mu mwaka wa 2017 Polisi y’u Rwanda  n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gufasha ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT).
Yagize ati: “Nk’abapolisi dufite inshingano zo kubumbatira umutekano w’abaturage bitari ukurwanya ibyaha gusa ahubwo tunafasha abaturarwanda mu buzima n’imibereho myiza. Niyo mpamvu dutanga amaraso azahabwa abarwayi barembye baba bari kwa muganga.”
Kamali Christophe, umuhuzabikorwa wungirije mu kigo gishinzwe gutanga amaraso, ishami rya Musanze yashimiye abapolisi bagize ubushake bwo gutanga amaraso yo gufasha abababaye by’umwihariko muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati:  “Ikigo gishobora  kugira ikibazo cyo kubura amaraso ku barwayi bayakeneye cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo aho abantu bari basanzwe batanga amaraso ubu batabona uko bayatanga. Ariko ubu nta murwayi uzagira ikibazo bitewe n’umutima utabara w’aba bapolisi.”
Kamali yavuze ko Polisi y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere mu bigo bitanga amaraso, igakurikirwa na za Kaminuza.
Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) bafitanye amasezerano y’igihe kirekire ajyanye no gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubutabazi ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe n’abafashwe ku ngufu  ndetse n’ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’abaturage no kurwanya ibyaha.
Src: RNP

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *