Umuntu wa mbere yakize coronavirus muri Kenya

Kenya yatangaje ko umuntu wa mbere yakize coronavirus, mu gihe icyo gihugu n’isi muri rusange bikomeje guhangana n’icyo cyorezo.

Perezida Uhuru Kenyatta yahise ashyiraho amasaha abantu batagomba kurenza bari hanze, koroshya imisoro n’izindi ngamba zituma abaturage baguma mu ngo.

Kenyatta yavuze ko amakuru meza bafite ari uko umwe mu barwayi ba coronavirus bari bafite yakize.

Kugeza kuri uyu wa gatatu Kenya yari ifite abarwayi ba coronavirus 28.

Guhera kuri uyu wa Gatanu, nta muntu wemerewe kuba ari hanze guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Kenyatta kandi yagabanyije imishahara ya bamwe mu bakozi bahereye ku bayobozi bakuru, yakuriyeho imisoro abantu binjiza amafaranga ari munsi y’amadolari ya Amerika 240 ku kwezi, mu gihe abandi bazajya bishyura umusoro wa 5 %. Hanashyizweho inyoroshyo ku bigo binini byishyura imisoro ku nyungu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *