Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate arahamagarira abayikunda bose guharanira ahazaza hayo heza

Nyuma y’ibibazo byinshi byari bimaze iminsi muri Rayon Sports ndetse n’ubu bitararangira  neza , Umuyobozi wiyi kipe kuri ubu nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere  (RGB) yageneye ubutumwa abakunzi biyi kipe ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru.

Mwiriwe bayobozi,

Nkuko mubizi tumaze iminsi mu bibazo binyuranye nubwo ntawabyihamagariye ariko byaraje;

Ibibazo tuvuyemo ni umwanya mwiza kuri buri wese wo gusuzuma uruhare rwe kugira ngo arebe ejo hazaza ha Equipe twihebeye;

Mu gihe cy’ibibazo abantu benshi batandukanya imbaraga, ariko kugira ngo tujye mbere kandi aho tujya habe ari heza tugomba gushyira hamwe tukunga ubumwe;

Uyu mwanya ntihagire uwumva ko hari uwatsinze cga uwatsinzwe ahubwo twumve ko ibyateraga urujijo byarangiye maze intumbero ibe iterambere rya Equipe yacu;

Hari abumva ko hari abagomba gufatirwa ibihano cga kugira abigizwayo ariko nku Umuyobozi wanyu njye ndabibona ukundi, Gushyira hamwe twese niwo muti wonyine wo kubaka ibirambye, imbaraga zawe, imbaraga zanjye, imbaraga zacu twese hamwe Equipe irazikeneye bityo dukomeze kuziyiha ntawusigaye.

Buri muyobozi ndamusaba kugira ituze no kurishishikariza abo ayobora kdi Nsaba ko twakomeza gukorera hamwe nkuko byaturanze.

Mugire Amahoro.

 

Src:theupdate.rw

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *