Bamporiki akurikiranyweho ruswa; yategetswe kutarenga imbibi z’urugo rwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko Perezida wa Repubulika afashe umwanzuro wo guhagarika Bamporiki ku mirimo ye.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”https://platform.twitter.com/embed/Tweet.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&features=eyJ0ZndfZXhwZXJpbWVudHNfY29va2llX2V4cGlyYXRpb24iOnsiYnVja2V0IjoxMjA5NjAwLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfX0%3D&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1522261562513362947&lang=en&origin=https%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fu-rwanda%2Farticle%2Fbamporiki-edouard-afungiwe-mu-rugo&sessionId=cd5a0b670ba1f00166e0360eb39672b2d543ede0&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=c8fe9736dd6fb%3A1649830956492&width=550px

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko umugenzacyaha yategetse Bamporiki kutarenga urugo rwe.

Ati “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z’urugo rwe.’’

Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.

Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza.

Ategekwa kandi kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.

Mu 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.Bamporiki ari gukorwaho iperereza ari iwe mu rugo

source,IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *