Perezida wa Madagascar ‘yaraguje umutwe’ ko igikombe cya CAN ari icyabo

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar avuga ko “igihugu cyose gitewe ishema” no kuba ikipe yabo ubu igeze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika kandi ari ubwa mbere igeze muri iri rushamwa.

Ni nyuma y’uko iyi kipe itsinze Kongo kuri za penaliti mu ijoro ryakeye.

Bwana Rajoelina yari yakodeshereje indege yo kujyana abafana mu Misiri kuri uyu mukino, yabwiye BBC ko berekanye ko “ari ikipe itsinda”.

Ati: “Twahereye kuri Nigeria, tuzamuka mu itsinda turi aba mbere, tuzakomeza gutsinda kugera ku musozo dutangaza abo duhanganye”.

Bwana Rajoelina avuga ko batazagarukira muri kimwe cya kane gusa ahubwo bazegukana n’iki gikombe.

Muri kimwe cya kane kuwa kane, Madagascar izakina n’iza gukomeza hagati ya Tunisia na Ghana zihura uyu munsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *