Umushinjacyaha Mukuru wa ICC ya ntiyemerewe gukandagira muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Fatou Bensouda, viza yo kujya muri iki gihugu, nyuma yo gutangira iperereza ku byaha byakozwe n’ingabo zacyo muri Afghanistan n’ahandi.

Mu kwezi gushize, Umunyamabanga wa Leta, Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, nibwo yaburiye ko Amerika ishobora kwima cyangwa igakuraho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu ku bakozi ba ICC bari gukora iperereza ku basirikare bayo.

Icyo gihe yagize ati “Niba ufite aho uhuriye n’amaperereza ya ICC ku banyamerika muri Afghanistan, ntugomba kwizera ko ugifite, uzabona viza cyangwa uzemererwa kwinjira muri Amerika”.

Jeune Afrique yanditse ko ICC yemeje iby’ikurwaho rya viza ya Fatou Bensouda, kuri uyu wa Gatanu.

Mu 2017 Bensouda yagiye muri Amerika gusaba uburenganzira bwo gutangiza iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’ingabo zayo, urwego rw’iperereza (CIA), n’iza Afghanistan. Hari kandi n’iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’aba-Taliban kuva muri Gicurasi 2003.

Ubu busabe bwari bwishingikirije ko hari ibimenyetso byuko ingabo za Amerika n’urwego rw’ubutasi zakoze ibikorwa by’iyicarubozo, ibyaha by’ubugome, gufata ku ngufu no gusambanya abana muri Afghanistan n’ahandi hagati ya 2003-2004.

ICC kandi irateganya gukora iperereza ku bikorwa bya CIA, byo gufungira abantu ahatazwi muri Afghanistan no mu bindi bihugu binyamuryango bya ICC.

Palestine kandi nayo yasabye ko ICC ikora iperereza kuri Israel, igihugu gifitanye umubano ukomeye na Amerika.

Biteganyijwe ko muri Gicurasi Bensouda azashyikiriza akanama ka Loni ibyo yabonye mu iperereza ryo muri Libya. Ibiro bye byatangaje ko gukurirwaho viza bitazamubuza kujya i New York muri ako kanama.

Umubano wa ICC na Amerika wari usanzwe utifashe neza, warushijeho kuzamba aho Donald Trump agiriye ku butegetsi. Umujyanama we John Bolton, yari aherutse gutangaza ko ICC ari mbi cyane kandi ko ntacyo ihuriyeho na Amerika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *