Perezida Rouhani wa Irani yahinyuye ibihano bishya by’Amerika

Perezida wa Irani yasubizanyije guhinyura cyane  Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wafatiye Irani ibihano bishya, avuga ko bigaragaza ko Amerika iba ibeshya iyo ivuga ko ishaka ibiganiro.

Perezida Hassan Rouhani yavuze ko ingamba Bwana Trump yafatiye umutegetsi w’ikirenga wa Irani ku munsi w’ejo ku wa mbere “ntacyo zimaze” ndetse yamagana imigambi y’Amerika yo gufatira ibihano minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani.

Bwana Rouhani yavuze ko izo ngamba zigaragaza ko ibiro bya White House bya Perezida w’Amerika “birwaye mu mutwe”.

Bwana Trump yavuze ko ibyo bihano bishya bigamije kwihimura ku “myitwarire y’ubushotoranyi” ya Irani.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *