Amerika yafatiye Irani ibihano bishya ihereye ku bayobozi bakuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yashyiriyeho Irani ibihano bikomeye bishya, birimo n’ibyo yafatiye ibiro by’umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu Ali Khamenei.

Bwana Trump yavuze ko ibi bihano by’inyongera ari ibyo kwihimura ku iraswa mu cyumweru gishize ry’indege nto yitwara nta mupilote (drone) y’Amerika yahanuwe na Irani, ndetse no kubera “ibindi bintu byinshi”.

Yavuze ko Ayatollah Khamenei, umutegetsi w’ikirenga wa Irani, yafatiwe ibyo bihano kubera ko “ari we wo kuryozwa imyitwarire y’ubushyamirane y’ubutegetsi bwa Irani”.

Ayatollah Ali Khamenei wafatiwe ibihano

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yatangaje ejo ku wa mbere nyuma yaho Bwana Trump atangarije ibyo bihano bishya, Bwana Zarif yanashinje ubutegetsi bw’Amerika burangajwe imbere na Perezida Trump kuba “bufite inyota y’intambara”.

Hari n’abandi barebwa n’ibihano bishya

Ibiro by’imari by’Amerika byatangaje ko abakuru umunani b’umutwe kabuhariwe w’igirikare cya Irani na bo bafatiwe ibihano kubera “ibikorwa bibi by’uwo mutwe mu karere”.

Steve Mnuchin, umukuru w’ibiro by’imari by’Amerika, yavuze ko ibyo bihano bizafatira umutungo wa Irani ubarirwa muri za “miliyari” z’amadolari y’Amerika.

Yavuze ko byari bisanzwe biteganyijwe na mbere yuko Irani ihanura iyo ‘drone’ y’Amerika.

Yavuze ko itegeko-teka rya Bwana Trump rikubiyemo ibyo bihano “rizabuza ubutegetsi bwa Irani kubona imari yo kwifashisha”.

Iri tegeko “ritanga uruhushya rwo kwibasira abantu bashyirwa mu mwanya kanaka cyangwa indi myanya n’umutegetsi w’ikirenga cyangwa ibiro by’umutegetsi w’ikirenga”.

Bwana Mnuchin yongeyeho ko na Bwana Zarif azafatirwa ibihano mu mpera y’iki cyumweru.

Mu byumweru bicye bishize, umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kasabye impande zombi gutuza no gukoresha inzira y’ibiganiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *