Right for Young Feminist and Positive Life yaje arigisubizo k’urubyiruko

Iyobavuze umuryango benshi bumvamo umugore n’umugabo ndetse hakiyongeraho abana kuko akenshi nibo usanga bitirirwa umuryango.

Sosiyete Nyarwanda ifata kenshi inshingano zokureba imiryango yabashakanye  igategereza igihe izibarukira abana bakajya kubita amazina  hashize iminsi umunani hakurikijwe ibitsina by’abana beretswe nyamara  abenshi muribo baba batarasobanukirwa icyo abana babo  bazihitiramo kwitwa.

Umubyeyi  utarashatse  kwivuga izina ufite umwana  utibona aho ababyeyi be bamuhitiyemo aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati”.Mbabazwa cyane nuko umwana wajye w’umukombwa namwise izina ,ry’abakombwa nkamutoza nimico yabo ariko byose kurubu byarangiye ntabyo yemeye.”

Yongeyeho ko yamurecyeye ubwisanzure we yomenyera igice abarizwamo aho yagize Ati,” Ubu abarizwa mubahungu kandi kurijye n’ubwo byabanje kumbabaza ariko naje ku byakira kuko nabonye arijyeno rya Nyagasani.”

Nkaba nsaba ababyeyi ko bazajya bareka abana babo bakifatira ibyemezo byaho babarizwa kuko n’ubundi bo barabyifatira kandi  bakabufata muburyo budashimishije.

Uwayezu christine nawe  yadutangarije ko abona ababyeyi cyangwa aosiyete Nyarwanda ikwiye kwakira ibyifuzo  by’abantu uko biri,ntawe baheje nkuko bikunze kugaragara mu muco nyarwandwa.

Yongerahoko kuba abahuje ibitsina babana kuriwe atabobona nkishyano ahubwo k’umuntu abana  nuwo akunze .

Aba byeyi b’abana 

Gaëlle Mahoro umuyobozi wa right for young feminist and positive life asobanura impamvu bashinze uy’umuryango kwari arukugirango bamwe mubahejwe babone aho baruhukira kuko babafasha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibyiyumviro byabo 

Yagira Ati,”Dutumira  ababyiyi b’abana ndetse n’abaganga n’abo munzego zibanze tukabaganiriza tuberekako nabo bashoboye.”

Gaëlle Mahoro umuyobozi wa right for young feminist and positive life

Aho yagarutse kubashyitsi bitabiriye inama abashimira uburyo babashije kwitabira ubutumire kandi bamwizeza  ko bagiye gushyira mubikorwa mubyo batubahirizaga igihe bafite inshingano.

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *