Perezida Kagame yitezwe kuganiriza abasoje amasomo ya gisirikare muri Nigeria

Perezida Kagame yitezwe kuganiriza abasoje amasomo ya gisirikare muri Nigeria

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria (National Defence College/NDC) riherereye mu Mujyi wa Abuja biteguye kugezwaho ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 5 Kanama 2022, mu muhango wo gushimira ba ofisiye basoje icyiciro cya 30 cy’amasomo ya gisirikare.

Icyo kiganiro cyateguwe mu gihe ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria bwatangaje ko mu myaka 30 rimaze rishinzwe rimaze guhugura abofisiye 2,549 baturutse muri Nigeria no mu bindi bihugu by’Afurika nka Uganda, Burkinafaso na Liberia.

Mu iganiro n’abanyamakuru cyabereye i Abuja ku wa Kane, ni bwo Umuyobozi w’iryo shuri rikuru rya gisirikare Rear Admiral Murtala Bashir yemeje ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku wa Gatanu taliki ya 5 Kanama 2022.

Bashir wari ahagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’iryo shuri Maj Gen Emeka Onumajuru, yavuze ko kuri iyo taliki ari na bwo hazizihizwa isabukuru y’imyaka 30 ndetse hanatangwe impamyabumenyi kuri ba ofisiye basoje amasomo mu cyiciro cya 30.

Uwo munsi uzaba uwo kwishimira ko NDC ari ishuri ryahuguye abayobozi bakuru muri Minisiteri z’Ingabo, ibigo n’amashami, inzego za Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano aho bongerewe ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano mu bunyamwuga n’ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu bofisiye basoje amasomo muri NDS uko ari 2,549 guhera mu mwaka wa 1992, harimo 216 baturutse mu mashami y’inzego z’umutekano, 254 boherejwe n’ibihugu by’amahanga mu gihe 92 baturutse muri Polisi ya Nigeria.

Maj Gen Emeka Onumajuru yagize ati: “Duhamya ko abitabiriye amasomo mu bihe bitandukanye basobanukiwe uburyo bashobora gukoresha ubushobozi bwose buhari mu kugera ku ntego z’ingenzi haba muri Nigeria no mu mahanga.”

Yavuze ko abongererwa ubumenyi muri iryo shuri ari abamaze kugera ku rwego rushimishije mu mwuga wabo haba mu gisirikare cyangwa mu zindi nzego z’umutekano. Ni muri urwo rwego iryo shuri rifatwa nk’ishuri ry’icyitegererezo mu bya gisirikare kuko ritanga ubumenyi bw ku rwego rwo hejuru muri dipolomasi ya gisirikare.

Yavuze kandi ko iri shuri ari ukuboko gukomeye kwa dipolomasi y’igisirikare cya Nigeria kuko rifasha by’umwihariko mu guhuza imikoranire n’andi mashuri ya gisirikare yo mu bindi bihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda.

Hagati y’italiki 18 n’iya 25 Gicurasi 2019, Abasirikare Bakuru biga muri iryo shuri bagiriye uruzinduko mu Rwanda aho bari baje kwigira ku bihugu byo mu Karere. Icyo gihe basobanuriwe imiterere y’umutekano w’u Rwanda muri rusange ndetse n’ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Nanone kandi basobanuriwe amateka y’Ingabo z’u Rwanda uhereye ku zahoze ari RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma zigakomeza gufatanya n’abandi mu kubaka Igihugu. Abofisiye banyuzwe n’uko bigereye ku isoko y’amakuru bari basanzwe bumva cyangwa bagasoma mu bitabo by’amateka.

Biteganyijwe ko mu bazahabwa impamyambumenyi mu cyiciro cya 30 harimo abagaba bakuru b’ingabo za Burkina Faso ndetse na Uganda, bakaba bazashimirwa kimwe n’abandi bofisiye baherewe amasomo hamwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *