Ubushinwa Burashinja Amerika Gukoresha Igitugu mu Bucuruzi

Ubushinwa burashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika gukoresha igitugu ku bindi bihugu nyuma y’aho Amerika Ifatiye umwanzuro wo gukaza amabwiriza arebana no gucuruzanya n’ibigo byo mu Bushinwa bikekwaho gukorana n’igisirikare cyo muri icyo gihugu.

Ayo mabwiriza aje mu minsi yanyuma ya manda y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump akurikiye umwuka mubi mu by’ubucuruzi waranze ibihugu byombi mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwa Trump. Muri icyo gihe, Amerika yatangiye igisa n’intambara mu by’ubucuruzi ku Bushinwa yongera urutonde rw’ibigo byo mu Bushinwa byafatiwe ingamba zijyanye no gucuruzanya n’Amerika.

Ministeri y’ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko ihakanya iyo migenzereze y’Amerika yivuye inyuma ivuga ko izafata ingamba zishoboka zose zo kurengera ibigo by’ubucuruzi by’Ubushinwa.

Ministri w’ubucuruzi w’Amerika Wilbur Ross ejo ku wa Gatanu yavuze ko kuba hari ingamba zafashwe zerekeye gukorana na biriya bigo byo mu Bushinwa bifitanye isano n’ibirebana n’ihungabanya ry’uburenganzira bwa muntu n’ibikorwa by’igisirikare cy’Ubushinwa cyane cyane mu nyanja y’amajyepfo y’icyo gihugu no kuba Ubushinwa bwiba umutungo w’Amerika mu by’ikoranabuhanga.

 

Src:VOA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *