Macky Sall yongeye gutorerwa kuyobora Sénégal

Komisiyo y’amatora muri Sénégal yatangaje ko amajwi y’agateganyo agaragaza ko Macky Sall, usanzwe ari Perezida w’icyo gihugu yongeye gutorerwa kukiyobora, mu matora yabaye ku cyumweru gishize.

BBC yanditse ko Macky Sall yagize amajwi 58% mu matora yari ahanganyemo n’abakandida bane barimo; Idrissa Seck wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wagize 21%, Ousmane Sonko 16%, El Hadj Issa Sall 4% na Madické Niang 1%.

Mu baturage barenga miliyoni esheshatu biyandikishije gutora, hatoye abasaga 66%. Itegeko Nshinga rya Sénégal riteganya ko umukandida utanyuzwe n’ibyavuye mu majwi y’agateganyo abitangaza mbere y’amasaha 72, ikabyigaho mu minsi ikurikiyeho.

Macky Sall w’imyaka 57, atorewe iyi manda nyuma y’iyo yari asoje yatorewe mu 2012, mu matora yari ahanganye n’abakandida 12.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *