Perezida Donald Trump ku rutonde rw’ abahatanira igihembo cy’amahoro

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhatanira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyo mu 2021.

Impamvu Perezida Donald Trump yashyizwe kuri uru rutonde rw’abahatanira iki gihembo, ni intambwe yateye mu kunga Isirayeli na Leta y’Ubumwe bw’Abarabu biteganya gusinya amasezererano yo guhagarika umwiryane hagati y’ibihugu byombi, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Umudepite umaze igihe kuri izi nshingano muri Norvege witwa Christian Tybring-Gjedde ni we wafashije Donald Trump kujya kuri uru rutonde, atanga iyi mpamvu yo kunga ibi bihugu itatinze kumvikana.

Tybring-Gjedde, mu ibaruwa yandikiye Komite ya Nobel, yavuze ko ubuyobozi bwa Trump bwagize uruhare runini mu kugarura umubano hagati ya Isiraheli na UAE. Yanditse agira ati:

Nkuko biteganijwe ko ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bizagera ikirenge mu cya UAE, aya masezerano ashobora guhindura umukino uzahindura uburasirazuba bwo hagati akarere k’ubufatanye no gutera imbere.

Donald Trump aramutse yegukanye iki gihembo, yaba ateye ikirenge mu cya mugenzi we wamubanjirije, Barack Obama, wagihawe mu 2009 ku bw’uruhare yagize mu kubanisha amahanga.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *