Uncategorized

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Amashyaka arindwi atavuga rumwe na leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko Martin Fayulu ari we mukandida rukumbi uzayahararira mu matora ya Perezida.

Fayulu usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC azahangana na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila.

Uyu mukandida watunguranye cyane ugereranyije n’ibikomerezwa nka Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari muri ariya mashyaka, yemejwe nyuma y’ibiganiro by’iminsi itatu byayobowe n’Umuryango witiriwe Kofi Annan.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI ivuga ko nubwo Fayulu w’imyaka 61 asa n’uwatunguranye, yagiye agaragara kenshi mu bikorwa bigaragaza kudashyigikira Kabila birimo imyigaragambyo yabaye mu 2015 na 2016.

Ubwo amakuru yamaraga gusakara ko ariwe uzahangana na Shadary, bamwe mu bayoboke b’ishyaka UDPS rya Tshisekedi na UNC ya Kamerhe ntibiyumvishaga uburyo yabashije kubahigika.

Jean Pierre Bemba wigeze kuba Visi Perezida wa RDC, yavuze ko bamuhisemo babona abikwiye bityo abayobozi b’amashyaka bafite inshingano yo kubyumvisha abarwanashyaka babo.

Tshisekedi nawe yavuze ko nubwo bizagorana kubyumvisha abayoboke ba UDPS, kuba Fayulu yatoranyijwe ari ibyo kwishimira kuko aribwo bwa mbere abatavuga rumwe na leta bateye intambwe bakunga ubumwe.
Ku ruhande rwe, Fayulu yavuze ko ashimira Imana n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta bamugiriye icyizere.

Ati “Njye ndi umuvugizi, umuvugizi w’urugamba rwacu rwo guharanira ubwigenge. Abaturage ba Congo bakeneye abayobozi bazitorera bo ubwabo.”

Nyuma yo kwemeza umukandida umwe, abatavuga rumwe na leta bahamya ko ari itangiriro y’urugamba rugamije kugera ku matora akozwe mu mahoro no mu mucyo, hatabayeho gukoresha imashini zibara amajwi zikomeje kwamaganwa.

Amatora ya Perezida muri RDC ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *