Karongi :Guma Murugo yakomye mu nkokora gahunda yo kwizigama

Bamwe mu bagore bibumbiye mu itsinda ryo kwizigamira ryitwa ‘DUHASHYE UBUKENE ’ bakorera mu karere ka Karongi   , bavuga ko ibihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Covid-19 bigakurikirwa n’ingamba zafashwe hagamijwe guhagarika ikwirakwizwa ryayo zirimo na gahunda ya Guma Murugo , byatumye batabasha kwizigama  nkuko bari basanzwe babikora , ibintu babona nk’ibyadindije  umuvuduko w’iterambere bifuzaga.

Nyuma yo koroshya ingamba zo kwirinda Civid-19 , imihigo ni yose ku bagore bagize itsinda “Duhashye ubukene”

Nyiransabimana Margaritte  utuye mu murenge wa Bwishyura ,akagali ka Cyiniha ,umudugudu wa Kiyovu , asanzwe ari   umucuruzi mu isoko rya Karongi aho acururiza imbuto .  Mu gihe cya Guma Murugo yabashije gukora cyane  ndetse  n’inyungu irazamuka gusa  akavuga ko atabashije  kubona amahirwe yo  guhura na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda  ryo kwizigama  kugirango  bakomeze umurongo bari barihaye  wo kuzamurana  binyuze muri gahunda y’ikibina.

Yemeza ko  yari umwe mu bagore baranzweho no gukora cyane mubihe bitari byoroshye  bya Guma Murugo  aho yabonaga ko   yinjiza amafaranga menshi bitewe n’amahirwe akesha  abamugiriraga icyizere  bakamuha ibicuruzwa  akaza kubishyura nyuma yo kubicuruza kandi byamaze no kumwinjiriza inyungu .

Nyiransabimana Margaritte ashishikariza abagore bagenzi be kwishyira hamwe bakiteza imbere

Nyiransabimana  yatangarije  imenanews.com ko gahunda ya  Guma Murugo  yatumye yiga byinshi  mubucuruzi  akora  nko kugenda ageza ibicuruzwa mungo z’abantu bakamugurira , gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa nk’umuyoboro umuhuza n’abakiliya , n’ibindi byinshi byatumye yagura ibitekerezo bizamufasha kwihutisha iterambere.

Mukasine Daphoroza  nawe uri mu bakorera mu isoko  ricururizwamo  imbuto  , ashimangira  ko umusaruro wababanye mwishi  bakabasha guhaza abaturage ba Karongi  , ariko kurundi ruhande akanagaragaza ko ingaruka zatewe na Covid-19 ari nayo yatumye hashyirwaho ingamba zikarishye mu kuyirinda nka Guma Murugo , zahungabanije imikorere yari isanzwe cyane ko  imbuto  bazoherezaga  Kigali  no muri mu  gihugu cya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nyuma  yaho imipaka ifungiwe n’urujya n’uruza mu ngendo zambukiranya intara  zigahagarikwa ,  byakomye mu nkokora ubucuruzi bwabo ndetse ntibabashe guhura nkabagize itsinda ngo babashe kwizigamira .

Mukasine Daphoroza  avuga ko Guma Murugo yahungabanije umuvuduko w’ibyo bifuzaga kugeraho

Nyuma  y’uko  mugihugu hose tangijwe gahunda yo koroshya zimwe mungamba zari zarakajijwe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19 , abibumbiye mu itsinda ryo kwizigama Duhashye Ubukene , bahise bagarukana imbaraga nyinshi mu kuzahura  gahunda nziza bari bariyemeje , kugeza ubu bakaba  bibonamo icyizere cyo kugera kuri byinshi bizabazamura bakabasha guhashya ubucyene  nkuko inyito y’itsinda ryabo riri.

Aba bagore bibumbiye muri iri tsinda nyuma yo gusobanukirwa ibyiza byo kwizigama , bashishikariza bagenzi babo batarayoboka iyi nzira  guhagurukira rimwe  bakumva ko Umugore wese ashoboye  kandi ko uburyo bwiza  bwo kugera ku iterambre ryihuse ari  ugukorera hamwe  bakanizigama , bityo  ibyo bagezageraho bagifite imbaraga  bikazabasha no kubaramira  ndetse no kubaherekeza mu gihe k’izabukuru.

Itsinda ryo kwizigamira  Duhashye Ubukene , rigizwe n’abanyamuryango 31 bakaba batanga amafaranga 2000 buri cyumweru.

 

 

 

UWAMALIYA Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *