Nyagatare: Mu mezi atandatu gusa abangavu 904 batewe inda imburagihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva muri Kamena kugera Ukuboza 2022, Hamenyekanye abangavu 904 ko aribo batewe inda z’imburagihe harimo 2 bari munsi y’imyaka 14.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mata 2023, ubwo hatangizwaga ubukanguramba bwo kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu.

Ubukangurambaga bwabanjirijwe n’urugendo rw’ amaguru kuva mu mujyi wa Nyagatare kugera kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare bufite insanganyamatsiko igira iti “Rungano turwanye inda ziterwa abangavu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu gusa ubwo nukuva mukwezi kwa Kamena kugera mu Ukuboza 2022, abangavu 904 batewe inda, harimo 669 bafite hagati y’imyaka 18 na 19, hakaba 233 bari munsi y’imyaka 18 mu gihe babiri batewe inda bari munsi y’imyaka 14.

Avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abana baterwa inda harimo amakimbirane mu miryango, ababyeyi kutita ku burere bw’abana, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga ko ubu batangiye gahunda yo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ndetse na buri Kigo Nderabuzima hashyirwamo icyumba cy’urubyiruko gitanga inama ariko hanongerwamo gahunda yo kubashishikariza gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata.

Yakomeje avuga ko hari Umurenge watangiye gahunda y’umugoroba w’ingimbi n’abangavu ku buryo baganira ku buzima bw’imyororokere ndetse no ku mishinga y’iterambere.

Ati “Mu murenge wa Karama hatangiye gahunda y’umugoroba w’ingimbi n’abangavu aho baganira ku bibazo bibugarije ariko bakaniga uburyo bakwiteza imbere. Nibitanga umusaruro tuzabikwiza Akarere kose.”

Ildephonse Manirafasha, umwe mu rubyiruko mu Murenge wa Karama, avuga ko uyu mugoroba w’ingimbi n’abangavu ufite akamaro kanini cyane kuko babona aho bahugira bikabarinda ibishuko.

Agira ati “Hariya iyo bari mu biganiro babona ibyo bahugiramo kandi banigiramo uburyo bakora imishinga ibateza imbere kuburyo babasha kubona amafaranga bigatuma uwashakaga kubashuka abura icyo abashukisha kuko baba bakifitiye ubwabo.”

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku burenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, Olivia Kabatesi, avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije gufatanya n’urubyiruko gukumira inda ziterwa abangavu kuko ngo ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2021, bwagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare, 70% by’abatera inda ari urubyiruko.

Yagize ati “Urubyiruko rubigizemo uruhare inda ziterwa abangavu zagabanuka kuko 70% by’abazitera ari urubyiruko bari mu kigero kimwe n’abaziterwa. Babishatse rero zagabanuka niyo mpamvu aribo turimo kwibandaho.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *