Papa Francis yogeje imfungwa ibirenge nk’itegeko Yezu Krisito yasize

Umushumba wa kiliziya gatolika Papa Francis yogeje ibirenge imfungwa zifungiwe muri gereza yo mu gace kitwa Velletri mu Butaliyani ndetse arabisoma kuwa Kane w’iki cyumweru.

Papa Francis yahuye n’izi mfungwa araziganiriza hanyuma azoza ibirenge aranabisoma mu rwego rwo kwigana Yesu wabikoze mbere y’uko yicwa.

Nk’ibisanzwe Papa asanzwe akora umuhango wo koza abantu batandukanye ibirenge barimo imfungwa,impunzi n’abasaza ariyo mpamvu kuwa Kane w’iki cyumweru yagiye urugendo rw’ibirometero 40,ajya koza ibirenge izi mfungwa zo muri gereza yo muri Velletri.

Papa yabwiye izi mfungwa ko mu gihe cya Yesu koza ibirenge imfungwa kari akazi k’abakozi bo mu rugo n’abacakara.

Yagize ati “Iri n’itegeko rya Yesu ndetse n’ibwirizabutumwa.Ntabwo dukwiriye kwigira abayobozi cyangwa gusuzugura abandi.Muri mwe nta muntu ukwiriye gusuzugura undi.Ufite imbaraga akwiriye gufasha umunyantege nke.Utekereza ko akomeye akwiriye kuba umugaragu.Twese dukwiriye kuba abagaragu.”

Mu mfungwa zogejwe ibirenge na papa,hari abataliyani 9,umunya Brazil,umunya Maroc,umunya Cote d’Ivoire.

Mu minsi ishize bamwe mu bayoboke ba kiliziya Gatolika n’abandi bahezanguni batutse papa cyane bamuziza ko yogeje ibirenge imfungwa z’abagore.

Ubwo Papa Francis yageraga muri gereza ya Velletri ifungiyemo abasaga 600

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *