Yahya Jammeh n’umuryango we bambuwe uburenganzira bwo kujya muri Amerika

Yahya Jammeh, wahoze ari Perezida wa Gambia n’umuryango we, bambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika niyo yafashe iki cyemezo kubera ibyaha bya ruswa Jammeh avugwaho.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rigira riti “Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyize imbere kurwanya ruswa, guteza imbere kubaha ikiremwamuntu n’uburenganzira shingiro ndetse n’imiyoborere myiza ku Isi”.

Rikomeza rigira riti “Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye Guverinoma ya Gambia, abaturage bayo n’imiryango itari iya leta kugira ngo ubutegetsi bukomeze guhererekanwa mu mucyo, demokasi, imiyoborere myiza no kubazwa inshingano”.

Itegeko rya Amerika ribuza abayobozi b’ibindi bihugu gukandagira ku butaka bwayo, mu gihe bavugwaho ibyaha bya ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibi byatumye Jammeh, umugore we Zineb Jammeh, umukobwa n’umuhungu wabo bamburwa uburenganzira bwo kujyayo.

Jammeh yahungiye muri Guinea Equatoriale, nyuma yo gutsindwa mu matora ya 2016 na Adama Barrow.

Hashyizweho komisiyo y’ubwiyunge no kugaragaza ukuri muri Gambia ngo ikore iperereza ku byo Jammeh avugwaho byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu myaka irenga 20 yayoboye.

BBC yanditse ko hataramenyekana impamvu Leta zunze Ubumwe za Amerika zifashe iki cyemezo nyuma y’imyaka ibiri Jammeh avuye ku butegetsi.

Jammeh yafashe ubutegetsi mu 1994 ahiritse ubwariho, ashinjwa gutegeka kimwe mu bihugu by’Afurika aho abatavuga rumwe na leta bagiye bafungwa, abandi bagahunga, mu gihe abandi bicwaga.

Ibyo ashinjwa byose arabihakana akavuga ko yateje imbere imibereho myiza y’Abanya-Gambia.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *