RJSD: Abahohotera abanyamakuru bakwiye kubiryozwa

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Kigali – Rwanda,

Abahohotera abanyamakuru bakwiye kubiryozwa: RJSD

Tariki ya 02/11/2023, U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru International Day to End Impunity for Crimes against Journalists (IDEI).

Kuva mu 2019, buri mwaka umuryango w’abibubye wibutsa buri wese kurwanya umuco wo kudahana ibyaha byibasira abanyamakuru.

Uyu mwaka wa 2023, ibikorwa byo kuzirikana uyu munsi mpuzamahanga byabereye I Washington muri Amerika, ariko mu Rwanda naho habaye igikorwa cyo kuzirikana uyu munsi cyateguwe n’abanyamakuru ubwabo.

Ni abanyamakuru bibumbiye mu muryango RJSD uharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development), bakaba bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya Zoom, bategura iki gikorwa.

Ni igikorwa cyahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyaha byibasira abanyamakuru, abanyamategeko ndetse n’abakora mu nzego z’iyubahira tegeko (las enforcement institutions).

Gonzaga Muganwa, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, asobanura ko ibyaha byibasira abanyamakuru bigenda bigabanuka mu Rwanda kubera ubufatanye bwa Police y’igihugu, RIB n’urwego rw’abanyamakuru.

Ati: “Mu bihe byashize wasanganga ibyaba byibasira abanyamakuru ari byinshi ariko urebye muri iki gihe byaragabanutse. Twifuza ko byarangira burundu ndetse n’abakoze ibyo byaha bagahanwa.”

Jean Paul Ibambe, ukunze kunganira abanyamakuru muby’amategeko avuga ko abakorera ibyaha abanyamakuru bakwiye guhanwa.

Ati: “Ni ngombwa ko uwakoze icyaha agomba kubiryozwa. Ni kenshi ngo twumva ko umunyamakuru yahohotewe, bamumeneye ibikoresho ariko ugasanga birangiriye aho. Uwakoze ibi aba akwiye kubiryozwa”.

Umunyamakuru Louise Uwizeyimana, yagaragaje ko hari abantu bakoresha inyungu zabo bwite, bagacecekesha itangazamakuru, bagamije guhisha ukuri ngo ntikujye ahagaragaraga.

Umuvugizi wa RIB ‘urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha’ Dr Thierry Murangira asobanura ko abanyamakuru bagomba kwitandukanya n’ibyaha, ndetse kandi bakamenya uburenganzira bwabo.

Ati: “Turasaba abanyamakuru kumenya amategeko, bakirinda icyaha. Ikindi ni uko bagomba kumenya ko niba hari umuntu wabahohoteye bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, bagatanga ikirego hakiri kare”.

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’u Rwanda ishinzwe itangazamakuru (RMC) asobanura ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abanyamakuru gutanga ibirego.

Asobanura ko ubu buryo bushya bakiri kubunoza neza, bukaba butegerejweho korohereza abanyamakuru bahohotewe gutanga ikirego cyabo, kigakurikiranwa, uwarenganye akarenganurwa.

Byinshi kuri RJSD:

Mu 2019, nibwo abanyamakuru bo mu Rwanda, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru, abafasha gufata ibyemezo bibageza iterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) ufite ibyangombwa biteganwa n’itegeko, biwemerera gukora nk’umuryango utari uwa leta, udaharanira inyungu.

Ibindi bisobanuro, mwabaza Mr Placide Ngirinshuti, umuyobozi wa RJSD, kuri telefoni ya +250 783 685 111.

Murakoze!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *